Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya magendu n’ibindi byaha (ASOC), yafatiye mu Karere ka Rubavu amabalo 62 y’imyenda ya caguwa yari yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, ivanywe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Ni amabalo abapolisi basanze mu nzu iherereye mu mudugudu w’Itangazamakuru, akagari ka Kivumu, mu murenge wa Gisenyi, ubwo bayisakaga kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 23 Ugushyingo.
Hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu kuyinjiza mu gihugu, bagamije kuyicuruza mu buryo bwa magendu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonaventure Twizere Karekezi, yavuze ko bafatiwe aho bayibikaga mbere y’uko bayishyira abakiriya.
Yagize ati: "Polisi yari ifite amakuru ko hari itsinda ry’abantu rikora ubucuruzi bwa magendu y’imyenda, ryari ryamaze kwinjiza mu gihugu, amabalo menshi y’imyenda ya caguwa ryinjiriye ahitwa
Kukarundo."
Yakomeje agira ati: "Hagendewe kuri ayo makuru, abapolisi bagiye ku nzu bifashishaga nk’ububiko bwayo (stock), bayisatse basangamo amabalo 62, babiri muri bo bahasanze bahita batabwa muri yombi.
Haracyashakishwa abandi bantu barindwi bacyekwaho gufatanya nabo muri buriya bucuruzi bwa magendu."
SP Karekezi yaburiye n’abakora akazi ko gutwara ibinyabiziga bafasha abishora mu bucuruzi bwa magendu n’ibindi bitemewe birimo ibiyobyabwenge.
Mu ntangiriro z’iki cyumweru, andi mabalo 16 y’imyenda ya magendu, yari yafatiwe mu Karere ka Rubavu nanone, hafatwa abantu babiri bari bayitwaye mu modoka.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, ingingo yaryo ya 199 ivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$ 5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko kugambirira kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
/B_ART_COM>