Polisi y’u Rwanda irizeza abaturarwanda umutekano usesuye mu gihe cy’amatora y’abadepite

Polisi y’u Rwanda iratangaza ko umutekano wifashe neza mu gihugu hose, ikanizeza abaturarwanda gukomeza kuwubungabunga no muri iki gihe igihugu cyinjiye mu bihe by’amatora y’abadepite; ni ukuvuga mu gihe cyo kwiyamamaza no ku munsi w’itora nyizina.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda Commissioner of Police (CP) Theos Badege yavuze ko Polisi y’u Rwanda initeguye gucunga umutekano no mu bindi bikorwa bijyanye n’amatora harimo guherekeza no kugeza ibikoresho by’amatora ku biro by’amatora hirya no hino mu gihugu no kubirindira umutekano; ndetse no kubigarura ku cyicaro cya Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC).

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda akomeza avuga ko n’abandi bafite imirimo ijyanye n’amatora barimo abakozi ba Komisiyo y’igihugu y’amatora, indorerezi z’amatora ndetse n’abaturage muri rusange bose bazacungirwa umutekano.

Yasabye buri wese kubahiriza amategeko n’amabwiriza agenga amatora; abamamaza abakandida ku ruhande runaka basabwa kwirinda imvugo zisebya abandi; naho abaturage basabwa kwirinda umuvundo n’ibindi bikorwa bibi ku munsi w’amatora.

Polisi y’u Rwanda isaba kandi abatwara ibinyabiziga mu bihe byo kwamamaza abakandida kubahiriza amategeko y’umuhanda; harimo kubahiriza umuvuduko wagenwe, kudatwara abantu barenze ubushobozi bw’ikinyabiziga, gukoresha ikinyabiziga cyagenewe gutwara abantu, kizima kandi gifite ubuziranenge, kwirinda gutwara wasinze cyangwa ufite umunaniro, ikinyabiziga kigomba no kuba gifite ubwishingizi.

CP Badege yavuze ko atari ubwa mbere ibikorwa by’amatora bigenda neza kuko bituruka ku bufatanye bw’inzego z’umutekano, iz’ibanze ndetse n’abaturage.

Yasabye buri wese kugira uruhare mu kwibungabungira umutekano.

Ati " Turasaba abaturage gukomeza ubufatanye n’inzego zishinzwe umutekano, buri wese akaba ijisho rya mugenzi we ndetse aho babonye hari icyahungabanya umutekano bagahita batanga amakuru kuri Polisi no ku zindi nzego ".

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo