Polisi irakangurira abaturarwanda kwisuzumisha COVID-19

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturarwanda kwitabira igikorwa kirimo kuba cyo gusuzuma abantu icyorezo cya COVID-19. Ni igikorwa cyatangiye kuri uyu wa Kane tariki ya 02 Nyakanga, kikaba kirimo kubera mu bice bitandukanye bw’umujyi wa Kigali. Abanyarwanda barasabwa kubyitabira kandi bakumva ko ari inshingano zabo kumenya uko bahagaze.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera arasaba abantu bose bagenda mu mujyi wa Kigali kujya kwipisha mu rwego rwo gufasha igihugu mu kurwanya icyorezo cya COVID-19.

Yagize ati “Guhera tariki ya 02 Nyakanga ikigo cy’igihugu cy’ubuzima (RBC) cyatangiye igikorwa cyo gusuzuma abantu COVID-19. Mu mihanda yo mu mujyi wa Kigali hari ahantu hatangirwa iyo serivisi. Abapolisi nabo bashyizwe aho hantu kugira ngo borohereze abajya kwisuzumisha.”

Yavuze ko abapolisi bafasha abaturage mu kubayobora aho igikorwa kirimo kubera cyane cyane abagenda n’amaguru ndetse n’abagenda mu modoka cyangwa kuri Moto. CP Kabera yasabye abaturage kubyitabira kandi bakubahiriza amabwiriza bahabwa n’abapolisi.

Yibukije abaturage ko iyi gahunda agamije gufasha abantu kumenya uko bahagaze bityo utarandura akomeze kubahiriza ingamba zo kwirinda, uwo bizagaragara ko arwaye nawe yitabweho avurwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo