Polisi iraburira abakoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rw’undi muntu

Polisi y’u Rwanda yatanze umuburo ku batwara ibinyabiziga, bagendera ku ruhushya rwo gutwara ikinyabiziga rutari urwabo.

Ni nyuma y’uko abantu babiri batwara abagenzi kuri moto bazwi nk’abamotari, batawe muri yombi mu bikorwa bitandukanye byakorewe mu Mujyi wa Kigali, bafite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwanditse mu mazina y’abandi bantu.

umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Réne Irere, yavuze ko aba bombi bacyekwaho gukoresha impushya zo gutwara ibinyabiziga, baba baribye cyangwa zaratakaye ba nyirazo bakazibura.

Yagize ati:"Umwe muri bo yafatiwe ku Kimironko mu Karere ka Gasabo, ku itariki ya 17 Ugushyingo, mu gihe undi yafatiwe ku Muhima mu Karere ka Nyarugenge ku ya 19 Ugushyingo. Impushya zo gutwara ibinyabiziga bari bafite, banazimaranye umwaka urenga, zari zaragaragajwe na ba nyirazo ko bazibuze.”

Uwitwa Gerald Irankunda Nzayituriki, wafatiwe ku Muhima, bamusanze afite uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, bivugwa ko rwibiwe hamwe n’ibindi byangombwa n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 200, ubwo abajura binjiraga mu modoka bamennye ikirahure ku Ruyenzi mu Karere ka Kamonyi, muri Mutarama umwaka ushize.

Ati: "Bose uko ari babiri, ntabwo bigeze batunga uruhushya rwo gutwara, rwaba urw’agateganyo cyangwa urwa burundu. Birabujijwe kandi bihanwa n’amategeko gukoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutari urwawe.”

Yakomeje agira ati:”Niba uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rwatakaye ukarutoragura, urasabwa kurusubiza nyirarwo, niba umuzi, cyangwa ukarushyikiriza sitasiyo ya Polisi ikwegereye. "

Yaburiye abantu, bashobora kuba batizanya uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga, abasaba kwirinda ibikorwa nk’ibyo binyuranyije n’amategeko, yibutsa kandi abaturage muri rusange kujya batanga amakuru ku muntu wese bacyeka ko yaba atunze cyangwa akoresha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga rutari urwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo