Polisi y’u Rwanda iraburira bakora uburiganya mu gusuzumisha ubuziranenge bw’ibinyabiziga batira ibyuma by’imodoka nyuma yo gutsindwa igenzura rya mbere bagamije kubona icyemezo cy’ubuziranenge kuko bishobora kuba intandaro y’impanuka zo mu muhanda zihitana ubuzima bwabo, ubw’abandi bakoresha umuhanda ndetse no kwangiza ibikorwaremezo.
Ni nyuma y’aho ku wa Kane tariki 15 Ukuboza, hafashwe abantu babiri bakurikiranyweho kugira uruhare mu guhabwa icyemezo cy’ubuziranenge bw’imodoka yari yatiriwe ibyuma ari bo Mwizerwa Ignace ufite imyaka 45 y’amavuko, nyir’imodoka, n’Umuhizi Marie Jeanne w’imyaka 46, nyir’igaraje mu murenge wa Kigabiro mu Karere ka Rwamagana.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko nyir’imodoka yafatiwe mu cyuho ubwo yari arimo gusubiza ibyuma by’imodoka yari yatiye.
Yagize ati:” Polisi yari ifite amakuru ko hari ba nyir’imodoka batira ibyuma nyuma yo kuregwa amakosa ya mekanike, bakagaruka gukoresha igenzura ngo babone icyemezo cy’ubuziranenge. Mu gitondo cyo ku wa Kane nibwo Mwizerwa yaje gusuzumisha ubuziranenge bw’imodoka ye yo mu bwoko bwa Toyota RAG 903 F asabwa kujya gukoresha nyuma yo gutsindwa igenzura rya mbere. Yaje kugaruka ahagana saa kumi n’imwe ahabwa icyemezo cy’ubuziranenge nk’uwakosoye amakosa ya mekanike yaregwaga yo kuba ibyuma bituma feri zifata (tambours) bitarakoraga.”
Yakomeje agira ati:” Ahagana ku isaha ya saa moya z’umugoroba biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage nibwo abapolisi bamusanze mu igaraje y’uwitwa Umuhizi Marie Jeanne arimo gukura ibyuma yari yatiye mu modoka ye ngo abisubize nyirabyo yongere ashyiremo ibya mbere, niko guhita afatwa na nyir’igaraje arafatwa.”
Akimara gufatwa yemeye ko ari ibyo yari yatiye nyir’igaraje bari bumvikanye ko ari bumuhe ibihumbi 30Frw yo kubikodesha amaze kubona icyemezo cy’ubuiziranenge bw’imodoka ye.
Bose uko ari babiri bashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri sitasiyo ya Kigarama kugira ngo iperereza rikomeze.
SP Twizeyimana yihanangirije ba nyir’imodoka bakora bene aya makosa n’ababitekereza bose ndetse na ba nyir’amagaraje babibafashamo ko bihanirwa kandi ari na bimwe mu biteza impanuka zo mu muhanda zitwara ubuzima bw’abantu zikangiza n’ibikorwa remezo, avuga ko Polisi izakomeza kubakurikirana bagahanwa.
Yashimiye uwatanze amakuru yatumye bafatwa, ashishikariza abaturage muri rusange gukomeza gutanga amakuru ku bakora bene ibi bikorwa mu rwego rwo gukumira impanuka.
/B_ART_COM>