Perezida Kagame yavuguruye Guverinoma

Photo:Dr Sezibera Richard yagizwe Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda asimbuye Mushikiwabo Louise watorewe kuyobora OIF

Inama y’Abamibisitiri yateranye kuri uyu wa 18 Ukwakira 2018, iyobowe na Perezida Paul Kagame yemeje Guverinoma nshya irimo abaminisitiri bashya, barimo Minisitiri mushya y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ndetse na Minisiteri mushya y’Ingabo .

Guverinoma nshya igizwe n’abaministiri 19 n’abanyamabanga ba leta barindwi.

Minisiteri zikomeye zahinduye abayobozi zirimo iy’ingabo, ububanyi n’amahanga n’ubutegetsi bw’igihugu.

Dr Richard Sezibera wigeze kuyobora umuryango w’Afurika y’iburasirazuba ni we wagizwe ministiri w’ububanyi n’amahanga n’ubutwererane mpuzamahanga w’u Rwanda. Asimbuye kuri uwo mwanya Louise Mushikiwabo uheretse kugirwa umunyamabanga mukuru w’umuryango w’ibihugu bikoresha ururimi rw’igifaransa.

Shyaka Anastase yagizwe ministiri w’ubutegetsi bw’igihugu asimbuye Francis Kaboneka, Gen. Maj. Albert Murasira yahawe kuyobora ministeri y’ingabo, asimbuye Gen.James Kabarebe.

Gen. Kabarebe yagizwe umujyanama mukuru wa perezida ushinzwe igisirikare n’umutekano.

Hari n’abaminisitiri bakuwe ku nshingano ntibagira ahandi berekezwa, barimo Francis Kaboneka wari Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu; Uwacu Julienne wayoboraga iy’Umuco na Siporo, Rurangirwa Jean de Dieu wari Minisitiri w’Ikoranabuhanga n’Itumanaho; Debonheur Jeanne d’Arc wari ushinzwe Impunzi n’Imicungire y’Ibiza na Tumushime Francine wari Minisitiri w’Ubutaka n’Amashyamba na Munyeshyaka Vincent wayoboraga Minisiteri y’Ubucuruzi n‘Inganda.

Gasana wari Umuyobozi wa Polisi kuva mu Ukwakira 2009 yahawe kuyobora Intara y’Amajyepfo asimbuye Mureshyankwano Marie Rose, wayoboye iyi ntara kuva mu Ukwakira 2016. Dan Munyuza niwa wagizwe umuyobozi mukuru wa Polisi y’igihugu.

Irikurikira ni itangazo rikubiyemo ibyemezo by’inama y’abaminisitiri yo kuri uyu wa Kane:

Ashingiye ku biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo mu 2003 ryavuguruwe muri 2015, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 116,

None ku wa 18 Ukwakira 2018, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yavuguruye Goverinoma mu buryo bukurikira:

Abaminisitiri

1. Bwana Prof. SHYAKA Anastase, Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu

2. Bwana Dr. SEZIBERA Richard, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane

3. Madamu HAKUZIYAREMYE Soraya, Minisitiri w’Ubucuruzi n‘Inganda

4. Madamu INGABIRE Paula, Minisitiri w’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

5. Maj. Gen. MURASIRA Albert, Minisitiri w’Ingabo

6. Madamu NYIRAHABIMANA Solina, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango

7. Madamu NYIRASAFARI Espérance, Minisitiri w‘Umuco na Siporo

8. Madamu KAMAYIRESE Germaine, Minisitiri ushinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi

9. Madamu UWIZEYE Judith, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika

10. Madamu KAYISIRE Marie Solange, Minisitiri muri Primature ushinzwe Imirimo y’Inama y’Abaminisitiri

11. Bwana Dr NDAGIJIMANA Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi

12. Bwana GATETE Claver, Minisitiri w’Ibikorwa Remezo

13. Bwana Dr. BIRUTA Vincent, Minisitiri w’Ibidukikije

14. Madamu Dr. MUKESHIMANA Gérardine, Minisitiri w’Ubuhinzi n‘Ubworozi

15. Bwana Dr. MUTIMURA Eugene, Minisitiri w‘Uburezi

16. Madamu MBABAZI Rosemary, Minisitiri w’Urubyiruko

17. Bwana BUSINGYE Johnston, Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa Nkuru ya Leta

18. Madamu RWANYINDO KAYIRANGWA Fanfan, Minisitiri w’Abakozi ba Leta n’Umurimo

19. Madamu Dr. GASHUMBA Diane, Minisitiri w’Ubuzima

Abanyamabanga ba Leta

1. Madamu Dr. MUKABARAMBA Alvera, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu ushinzwe Imibereho Myiza y’Abaturage

2. Madamu Dr. UWERA Claudine, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi ushinzwe Igenamigambi

3. Bwana UWIZEYIMANA Evode, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubutabera ushinzwe ibyerekeye Itegeko Nshinga n’andi Mategeko

4. Bwana Dr MUNYAKAZI Isaac, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi ushinzwe Amashuri Abanza n’Ayisumbuye

5. Bwana Dr NDIMUBANZI Patrick, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima ushinzwe Ubuvuzi bw’Ibanze

6. Bwana UWIHANGANYE Jean de Dieu, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo ushinzwe Gutwara Abantu n’Ibintu

7. Bwana NDUHUNGIREHE Olivier, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane ushinzwe Umuryango w’Ibihugu bya Afurika y‘Iburasirazuba

Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yashyizeho kandi n’abandi Bayobozi bakurikira:

1. Gen. KABAREBE James, Umujyanama Mukuru wa Perezida wa Republika ushinzwe ibya Gisirikare n’Umutekano

2. DCG MUNYUZA Dan: Umuyobozi Mukuru wa Polisi y’Igihugu

3. CP NAMUHORANYE Felix: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ibikorwa.

4. DCG MARIZAMUNDA Juvenal: Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y’Igihigu ushinzwe Ubutegetsi n’abakozi

5. Bwana MUSONI James: Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe

6. CG GASANA Emmanuel: Guverineri w’Intara y’amajyepfo

7. Madamu MUKAZAYIRE Nelly: Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Convention Bureau

8. Bwana MUSABYIMANA Jean Claude, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi

9. Madamu IRERE Claudette , Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri y’Ikoranabuhanga mu Itumanaho na Inovasiyo

Muri National Intelligence and Security Services (NISS)

10. Col (Rtd) KALIBATA Anaclet: Umuyobozi Mukuru Ushinzwe iperereza ryo hanze y’Igihugu

11. Lieutenant Colonel GATARAYIHA Regis: Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Abanjira n’Abasohoka mu gihugu

Muri Rwanda Social Security Board (RSSB)

12. Bwana TUSHABE Richard: Umuyobozi Mukuru

13. Bwana RWAKUNDA Christian: Umuyobozi Mukuru wungirije ushinzwe Ishoramari

Muri Rwanda Revenue Authority (RRA)

14. Bwana BIZIMANA RUGANINTWALI Pascal: Umuyobozi Mukuru

15. Madamu KANYANGEYO Agnes: Umuyobozi Mukuru Wungirije

Bikorewe i Kigali, ku wa 18 Ukwakira 2018, mu izina rya Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul KAGAME

Minisitiri w’Intebe
Dr. NGIRENTE Edouard

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(1)
  • Sibomana jmv

    Rwose umusaza wacu areba kure iyi guvernoma turayishimiye byumwiharko nishimiye kuza muruyu mwanya bwana Sezibera Richard ikaze,

    - 19/10/2018 - 06:24
Tanga Igitekerezo