Perezida Kagame yakiriye Sarkozy wahoze ari Perezida w’u Bufaransa

Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018 nibwo Perezida wa Repubulika , Paul Kagame yakiriye Nicolas Sarkozy wahoze ayobora u Bufaransa.

Ibiro bya Perezida wa Repubulika byatangaje iyi nkuru bibinyujije kuri Twitter ariko ntihigeze hatangazwa ibirambuye byerekeye urugendo rwa Sarkozy mu Rwanda.

Sarkozy yaherukaga mu Rwanda mu 2010 ubwo yari Perezida w’Ubufaransa mbere y’uko asimburwa na Francois Hollande nawe wasimbuwe hambere na Emmanuel Macron.

Tariki ya 27 Gashyantare 2015, Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa, aho yari yitabiriye inama ya UNESCO yigaga ku ikoranabuhanga rigezweho ari nabwo aheruka guhura na Sarkozy.

Nicolas Sarkozy yabaye Perezida w’u Bufaransa kuva tariki 16 Gicuarasi 2007 kugeza tariki 15 Gicurasi 2012. Yasimbuwe na Francois Hollande. Francois Hollande na we aheruka gusimburwa na Emmanuel Macron.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo