Paul Kagame yatsinze amatora n’amajwi 99.15%

Komisiyo y’amatora mu Rwanda yatangaJe ko imibare y’ibyavuye mu matora mu buryo bw’ibanze byerekana ko ko Paul Kagame umukandida watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, afite amajwi 99.15%, Dr Habineza Frank akagira 0.53% mu gihe Mpayimana Philippe afite 0.32%.

Mu matora aheruka ya 2017 Kagame yagize 99%.

Mu matora ku Banyarwanda baba mu mahanga, NEC yagaragaje ko ry’ibyavuyemo by’ibanze bigaragaza batoye ku kigero cya 52,73% ku majwi 40.675. Muri Diaspora, Paul Kagame yatowe ku kigero cya 95.40%, Dr Frank Habineza atorwa ku kigero cya 2.15% naho Mpayimana atorwa ku majwi 2.45%.

Komisiyo y’amatora yavuze ko ubu hamaze kubarwa amajwi miliyoni 7 kuri miliyoni 9 ziyandikishije ngo zitore.

Ibivuye mu matora mu buryo bwa burundu bizatangazwa mbere ya tariki 27 z’uku kwezi , nk’uko byavuzwe n’umukuru wa komisiyo y’amatora Auda Gasinzigwa.

Ari ku kicaro cy’ishyaka akuriye FPR-Inkotanyi i Rusororo mu mujyi wa Kigali, ahari hateguwe ibirori byo kwishimira ibiva mu matora, Kagame yavuze ko ashimira “abanyagihugu bose”, amashyaka yafatanyije na FPR, abo mu ishyaka FPR, urubyiruko, ndetse n’abagize umuryango we yavuze ko “nabo bambera akabando”.

Paul Kagame yavuze ko ibi bivuye mu matora bisobanuye icyizere bamugirira. Ati: “…kandi icyizere ni ikintu wubaka mu gihe.

“Ntabwo ari imibare gusa, niyo biza kuba 100%, iriya mibare irimo kiriya cyizere."

“Ni ibintu bidasanzwe ni yo mpamvu bamwe batabyumva bakabinenga ariko bigakomeza bikiyongera.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo