Pascal Nyamurinda ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali

Pascal Nyamurinda ni we watorewe kuyobora Umujyi wa Kigali, atsinze Umuhoza Aurore bari bahanganye kuri uwo mwanya ku majwi 161 kuri 35 n’uko Kigalitoday dukesha iyi nkuru ibitangaza.

Nyamurinda ufite imyaka 54, yahoze ari umuyobozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe indangamuntu mu Rwanda (NIDA). Inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo yamugiriye icyizere cyo kuyihagararira mu matora yabaye ku itariki 14 Gashyantare 2017.

Abakurikiranira hafi ibya politiki, bemeza ko Nyamurinda wari na visi Perezida w’inama Njyanama y’Akarere ka Gasabo, azashobora inshingano nshya bakurikije uko yayoboye NIDA nk’urwego rukomeye rwunganira umutekano w’igihugu.

Yatowe n’inteko y’Umujyi wa Kigali, mu matora yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 17 Gashyantare 2017. Asimbuye kuri uyu mwanya Monique Mukaruriza uherutse kugirwa Ambasaderi w’u Rwanda muri Zambia.

Meya w’umujyi wa Kigali atorwa n’abagize Inama Njyanama y’Umujyi wa Kigali, abagize Inama Njyanama z’uturere tugize umujyi wa Kigali na Bureau z’Inama Njyanama z’imirenge iri mu mujyi wa Kigali.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo