Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Nyaruguru, kuri uyu wa Mbere tariki ya 27 Gashyantare, yafatiye mu cyuho umusore ucyekwaho gukora no gukwirakwiza amafaranga y’amiganano ubwo yageragezaga kwishyura imyenda mu isoko akoresheje amwe muri ayo mafaranga.
Yafatiwe mu isoko rya Ndago riherereye mu kagari ka Mubuga mu murenge wa Kibeho, ahagana ku isaha ya saa kumi z’umugoroba.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo; Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko yafashwe ubwo yageragezaga kwishyura ibyo yari amaze guhaha muri iryo isoko.
Yagize ati: ”Umucuruzi yahamagaye kuri Polisi atanga amakuru ko hari umusore umaze kugura imyenda n’inkweto bihwanye n’amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 61, agiye kumwishyura amuha inote 13 za 5000 ngo amugarurire, azitegereje neza asanga zose ni inyiganano. ”
Akomeza avuga ko Polisi ikimara kuhagera bamusanganye amafaranga ibihumbi 680 yose agizwe n’inote za 5000 z’inyiganano kandi zihuje nimero ahita atabwa muri yombi.
CIP Habiyaremye yashimiye umucuruzi wihutiye gutanga amakuru yatumye uyu musore afatwa, asaba abacuruzi muri rusange kujya babanza kugenzura amafaranga bishyuwe bakihutira gutanga amakuru igihe basanze ari amiganano.
Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Kibeho kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 269 ivuga ko Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).
/B_ART_COM>