Nyaruguru: Umuturage yafashwe avuye kwica inyamaswa muri Nyungwe

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 01 Mutarama 2022 Polisi ikorera mu Karere ka Nyaruguru yafashe Munyenshongore Cyprien w’imyaka 42. Yafatanwe ibiro bitanu by’urumogi n’inyama z’inyamaswa yo mu bwoko bw’ifumberi, yari amaze kuyicira muri pariki ya Nyungwe. Munyenshongore ni umuturage wo mu Murenge wa Muganza , Akagari ka Rukore, Umudugudu wa Karanka.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire yavuze ko Munyenshongore yafashwe n’abashinzwe kurinda pariki ya Nyungwe, bamufashe tariki ya 31 Ukuboza 2021 bamaze kumufata bamuzanira Polisi.

Yagize ati” Bamufatiye mu cyuho ubwo yari yamaze kwica inyamanswa yo mu bwoko bw’ifumberi yamaze kuyibaga inyama yazishyize mu mufuka, bamufashe ku isaha ya saa kumi z’umugoroba. Yanafatanwe amababi y’urumogi rubisi rupima ibiro bitanu, avuga ko yari amaze igihe kinini aruhinga mu Nyungwe akajya kurusoroma akaruzanira abakiriya be.”

SP Kanamugire yavuze ko Munyenshongore ubwo yafatwaga yari yambaye ikoti ry’imvura ry’ingabo z’u Rwanda, akaba yararihoranye ubwo yari akiri mu mutwe w’inkeragutabara ariko akaba yarawirukanwemo kubera imyitwarire mibi.

Yagize ati” Ku makuru twahawe n’uhagarariye inkeragutabara mu Murenge wa Muganza avuga ko hashize umwaka batakimubara mu nkeragutabara kubera imyitwarire mibi harimo no kumucyekaho kujya mu ishyamba rya Nyungwe guhigayo inyamanswa. Usibye guhiga inyamaswa mu cyanya gikomye, Munyenshongore aracyekwaho no kwijandika mu biyobyabwenge.”

Munyenshongore aremera ko inyamanswa yayishe ayiteze umutego, yari agamije kuyijyana iwe kuyirya naho urumogi yafatanwe akaba avuga ko yagombaga kurushakira isoko. Kuri ubu yashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Muganza kugira ngo hatangire iperereza.

Ingingo ya 58 yo mu itegeko n°48/2018 ryo ku wa 13/08/2018 rigenga ibidukikije rivuga ko Umuntu wese uhiga, ugurisha, ukomeretsa cyangwa wica inyamaswa yo mu bwoko bw’inyamaswa bukomye n’ibizikomokaho, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni zirindwi (7.000.000 FRW).

Iteka rya minisitiri nº 001/moh/2019 ryo ku wa 04/03/2019 rigena urutonde rw’ibiyobyabwenge n’ibyiciro byabyo rishyira ikiyobyabwenge cy’urumogi mu biyobyabwenge bihambaye.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 263 ivuga ko Umuntu wese ukora, uhinga, uhindura, utunda, ubika, uha undi, ugurisha mu gihugu ibiyobyabwenge cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo mu buryo bunyuranije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri (20.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni mirongo itatu (30.000.000 FRW) ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo