Kuri iki Cyumweru tariki ya 15 Ugushyingo, abagize ihuriro ry’urubyiruko nyarwanda rw’abakorerabushake mu bikorwa by’umutekano n’iterambere bo mu Karere ka Nyarugenge bagize inama yo kurebera hamwe ibikorwa bagezeho cyane cyane muri ibi bihe byo kurwanya icyorezo cya COVID-19.
Iyi nama yayobowe n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza. Hari n’abahuzabikorwa b’urubyiruko kuva ku rwego rw’utugari kugera ku rwego rw’Akarere.
Hari kandi umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Murenzi Abdallah,abahagarariye Polisi n’Ingabo ndetse n’abahagarariye inama y’igihugu y’urubyiruko.
Mu Karere ka Nyarugenge habarirwa abanyamuryango b’urubyiruko rw’abakorerabushake basaga 9553, mu gihugu hose bakaba abarenga ibihumbi 300.
Mu kiganiro n’umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyarugenge, Emmy Ngabonziza, yashimiye uru rubyiruko kubera umutima w’ubukorerabushake bagira mu kubaka igihugu cyabo.
Yagize ati "Ibyo mukora byose bigira ingaruka nziza ku bagenerwabikorwa aribo baturage, bikanaba umuyoboro mu kubaka igihugu cyanyu. Ni ibuye ry’ifatizo mwashyiriyeho urundi rubyiruko rukiri ruto, bazabona aho bahera bubaka igihugu."
Urubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Nyarugenge barishimira ibyo bamaze kugeza ku baturage, cyane cyane ibikorwa bijyanye n’umutekano n’iterambere bakoze mu kwezi k’Ukwakira. Ni ibikorwa by’ibanze ku bukangurambaga bujyanye no guhugura abaturage mu gusobanukirwa amategeko, kuboneza imirire, kurinda ibidukikije,kuzamura imibereho myiza, iterambere ry’umuturage n’ibindi.
Uru rubyiruko rwanubatse amazu abiri basana andi abiri, banubakira ubwiherero imiryango 11 itishoboye. Bubatse uturima tw’igikoni 480 two kurwanya imirire mibi banahugura imiryango 741 ku bijyanye no kuboneza imirire, ndetse banatera ibiti 1200. Kugeza ubu uru rubyiruko rw’abakorerabushake bo mu Karere ka Nyarugenge barimo kubaka izindi nzu 3 zigenewe imiryango itishoboye.
Uru rubyiruko rwa Nyarugenge rurishimira ibikorwa rwakoze mu kurwanya icyorezo cya COVID-19. Mu kwezi kwahariwe ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake, abo mu Karere ka Nyarugenge batanze udupfukamunwa tugera kuri 600 banakora ubukangurambaga mu baturage bugamije kubakangurira gukurikiza amabwiriza ya Leta yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19.
Uru rubyiruko rw’abakorerabushake 370 bo mu Karere ka Nyarugenge bari ahantu hatandukanye hagera kuri 21 nko ku masoko, mu bigo abagenzi bategeramo imodoka n’ahandi hatandukanye aho baba bafasha Polisi y’u Rwanda gukurikirana iyubahirizwa ry’amabwiriza yo kurwanya ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 nko gukangurira abantu gukaraba intoki, gusiga intera ya metero imwe no kwambara agapfukamunwa neza.
Umuhuzabikorwa w’urubyiruko rw’abakorerabushake ku rwego rw’Igihugu, Abdallah Murenzi,
yavuze ko mu gihugu cyose ibikorwa by’urubyiruko rw’abakorerabushake byabaye mu kwakira byari bifite agaciro kabarirwa hejuru ya miliyoni 500, Akarere ka Nyarugenge konyine ibikorwa byahakorewe bikaba bifite agaciro kari hejuru ya miliyoni 12.
Murenzi yagize ati "Ntiwabona uko ugereranya ibikorwa by’ubukorerabushake. Agaciro k’ibyo mukora ni ukubona igihugu cyacu gitera imbere mu mutekano n’iterambere."
Yakomeje abasaba gukomeza kurangwa n’ikinyabupfura, gukunda igihugu , kurwanya ruswa no guhindura imyumvire y’abaturage.
Yagize ati "Turabasaba guhindura imyumvire ya bamwe bakora ibyaha bitandukanye nko gukoresha ibiyobyabwenge, gutanga umusanzu mu bwishingizi bw’ubuzima, kuboneza imirire no kuzamura imibereho. byose bigakorwa binyuze mu kwigisha abaturage."
Yakomeje agaragaza ko nta muntu washimishwa no kubona ibyaha biba aho atuye cyangwa se kubona urubyiruko rwasabitswe n’ibiyobyabwenge.
Umupolisi ushinzwe uburere mboneragihugu no guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Karere ka Nyarugenge, (DPCEO), Inspector of Police (IP) Schadrack Munyakazi yashimye uruhare rw’abakorerabushake mu kurwaya ibyaha.
Yagize ati "Ibikorwa byanyu byashinze imizi mu kurwanya ibyaha binyuze mu bukangurambaga no gutanga amakuru mu gukumira ibyaha bitaraba."
Yakomeje avuga ko ubukorerabushake bwabo ari igisobanuro cy’ikinyabupfura no gukunda igihugu biranga urubyiruko. Ni umuco ugomba kuranga n’abandi babyiruka kugira ngo dukomeze kugira igihugu gifite umutekano irambye.
Yabasabye gushyira ingufu mu kurwanya ibiyobyabwenge, kurwanya ihohotera rishingiye ku gitsina no guhohotera abana ndetse no kurwanya ruswa.
/B_ART_COM>