Kuri uyu wa kabiri tariki ya 31 Gicurasi, Polisi y’u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu mazi (Marine Unit) mu Karere ka Nyamasheke, yafashe ubwato butwaye ibicuruzwa bya magendu byari biturutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ubu bwato bwafatiwe ku nkombe z’ Ikiyaga cya Kivu mu Mudugudu wa Rubona, akagari ka Nyarusange, Umurenge wa Kirimbi.
Ubu bwato bwafashwe ni ubwa Theogene Birikunzira, bwafashwe butwaye ibicuruzwa bitandukanye bya magendu birimo amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, inkweto imiguru 85, amasashe amapaki 97, amacupa 54 yo mu bwoko bwa Movit, amacupa y’amavuta yangiza uruhu (Mukorogo) amacupa 124, n’ijerekani ya Litiro 20 za lisansi.
Asobanura uko ubu bwato bwafashwe, Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Superintendent of Police (SP) Bonavanture Twizere Karekezi yavuze ko ubu bwato bwafatiwe Ku nkombe z’ikiyaga cya kivu biturutse ku makuru yari atanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Abapolisi bo mu ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu mazi bahawe amakuru yizewe ko uyu Birikunzira hari ibicuruzwa bya magendu avanye muri Kongo abitwaye mu bwato kandi ko yakoresheje inzira yo mu kiyaga cya Kivu. Polisi yahise itangira ibikorwa byo gufata ubu bwato babusanga mu Mudugudu wa Rubona ku nkombe z’ikiyaga cya Kivu, atangiye gupakurura imizigo yari atwaye bagenzuye basanga harimo ibicuruzwa bya magendu bimwe bitanemewe gucururizwa mu Rwanda.”
SP Karekezi yashimye uruhare abaturage baturiye imipaka cyane cyane abaturiye ikiyaga cya kivu mu kurwanya ibyaha byambukiranya imipaka harimo na magendu, abasaba gukomeza gufata iya mbere mu kurwanya abantu bakora ibyaha.
Birikunzira n’ibyo yafatanywe yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nkombo ngo hakurikizwe amategeko.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Itegeko ryerekeye kubuza ikorwa, itumizwa mu mahanga, ikoreshwa n’icuruzwa ry’amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe, ingingo ya 10 ivuga ko umuntu utumiza mu mahanga amasashe n’ibikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe ahanishwa kwamburwa ayo masashe n’ibyo bikoresho no kwishyura ihazabu yo mu rwego rw’ubutegetsi ingana n’inshuro icumi z’agaciro k’ayo masashe n’ibyo bikoresho bikozwe muri pulasitiki bikoreshwa inshuro imwe.
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka 2 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5 cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
/B_ART_COM>