Nyamagabe:Hafashwe imyenda ya caguwa yari ihishe muri sima

Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Nyamagabe kuri iki cyumweru tariki ya 1 Gicurasi, yafashe magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa, iyi myenda yinjijwe mu gihugu ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.

Umushoferi witwa Karangwa Abdallah wari utwaye imodoka ifite Nimero RAD 615H yahagarikiwe mu Murenge wa Kitabi, Akagali ka Kagano, Umudugudu wa Bususuruke, Abapolisi bamusatse basanga yafashe imifuka ya sima ayivanga n’amabaro y’imyenda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Theobald Kanamugire, yavuze ko umuturage yahamagaye Polisi avuga ko hari imodoka itwaye sima ariko harimo na magendu y’imyenda.

Yagize ati: " Umuturage utuye mu Karere ka Rusizi yahamagaye Polisi ayimenyesha ko hari imodoka ipakiye sima ivuye ku ruganda ruherereye mu Karere ka Rusizi, ariko akaba yahishemo amabaro y’imyenda ya caguwa. Nibwo Polisi yahise ishyira bariyeri mu muhanda munini Rusizi- Kigali, mu Murenge wa Kitabi, imodoka ihageze Abapolisi bayihagaritse umushoferi ayiparika kuri sitasiyo ya esansi iri hafi aho, ahita akingura imodoka ariruka."

SP Kanamugire yongeyeho ko Abapolisi basatse imodoka basanga ipakiye sima ariko yavanzemo magendu amabaro 12 y’imyenda ya caguwa.

SP Kanamugire yasoje ashimira abaturage bakomeje gutanga amakuru, abanyabyaha bagafatwa, anabasaba gukomeza kuyatanga igihe babonye ibikorwa nk’ibyo bunyuranyije n’amategeko kandi ku gihe.

Yanaburiye kandi abantu bishora mu byaha kubireka kuko birangira bafashwe Kandi bagafungwa.

Aya mabaro yafashwe yashyikirijwe ikigo cy’igihugu gishinzwe imisoro RRA Ishami rya Nyamagabe, naho Karangwa wari utwaye iriya modoka aracyashakishwa ngo ashyikirizwe ubutabera.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo