Nyagatare: Polisi yafashe Uwiyitaga umupolisi akambura abaturage amafaranga

Polisi y’ u Rwanda mu Karere ka Nyagatare kuri uyu wa Kabri tariki ya 31 Gicurasi, yafashe umugabo witwa Rukundo Jean Pierre w’imyaka 32, wamburaga amafaranga abaturage ababwira ko ari umupolisi ukorera mu ishami rishinzwe iperereza, akaba ashinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

Yafatiwe mu Murenge wa Tabagwe, Akagali ka Gitengure, Umudugudu wa Nyagasigati, ubwo yari amaze kwaka amafaranga abantu batatu angana n’ibihumbi 406 Frw, bamwe yabizezaga ko azabafunguriza abagabo bafunze, abandi ko azabakingira ikibaba ntibafatwe kuko ngo bacyekwaho gucuruza Kanyanga, akaba yafashwe ubwo yari aje kwakira ibihumbi 200 Frw.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu Rukundo yafashwe ubwo umuturage yari agiye kwaka amafaranga yahamagaraga Polisi avuga ko hari umuntu ubaka amafaranga yiyitirira kuba umupolisi.

Yagize ati: “Ku wa mbere tariki ya 30 Gicurasi, Rukundo yegereye Umugore witwa Niyinkunda Gaudence amwaka amafaranga ibihumbi 150 ngo amufashe gufunguza umugabo we ufungiye kuri sitasiyo ya Polisi ya Tabagwe ukurikiranyweho gucuruza Kanyanga, ibi yabikoze nyuma y’aho mu cyumweru gishize yari yatse amafaranga abandi bantu babiri ari bo Nsekanabandi Jean Damascene yatse ibihumbi 45 na Niyonagira Faina yari yatse ibihumbi 11, abatera ubwoba ko nibatayamuha azabafata bagafungwa kuko bacyekwaho gucuruza Kanyanga.”

Yakomeje agira ati:”Ku wa kabiri, Rukundo yagarutse kwa Niyonagira yari yijeje ko nawe azamufungurira umugabo nawe ufunze, nyuma yo kuvugana amafranga ibihumbi 200, nibwo uyu mugore yahise ahamagara Polisi ayiha ayo makuru, Polisi yahise ihagera ifata uyu Rukundo yakiriye ayo mafaranga.”

SP Twizeyimana yasabye abaturage kujya bitondera abantu babaka amafaranga babizeza ko bazabakemurira ibibazo, abibutsa kugana inzego z’ubuyobozi harimo na Polisi bagahabwa ubufasha bwose bakeneye.

Rukundo yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’ubugenzacyaha (RIB) rukorera kuri sitasiyo ya Nyagatare ngo hakurizwe amategeko.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ingingo ya 279 ivuga ko umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

Ingingo ya 174 muri iryo tegeko ivuga ko; umuntu wese wihesha umutungo w’undi mu buryo bw’uburiganya iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 2 ariko kitarenze imyaka 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo