Nyagatare: Hatashywe Isomero rifite agaciro ka Miliyoni 15 FRW

Ku bufatanye na EAR Diyosezi ya Gahini, Ubuyobozi bw’Akarere ka Nyagatare kafunguye ku mugaragaro isomero rifite agaciro ka Miliyoni 15 FRW.

Mu Murenge wa Karangazi, Akagari ka Rwisirabo mu Karere ka Nyangatare niho hafunguye ku mugaragaro Isomero rizajya rifasha abanyeshuri ndetse n’abakuze gusoma mu rwego rwo guteza imbere umuco wo gusoma no Kwandika.

Bamwe mu zajya bakoresha iri somero bahamya ko rizabasha mu kwiyungura ubumenyi kuko byari bigoranye kubona igitabo cyo gusoma, n’ibya bonekaga bikaba bidahagije ugereranije n’umubare w’abakenera gusoma.

Byaruhanga Moses Umunyeshuri wiga muri GS Rwisirabo mu mwaka wa Gatandatu avuga ko iri somero rije rikenewe.

Yagize ati " Hari ibitabo twashakaga tukabibura kandi wasanga ibitabo ari bikeya ariko ubwo ibi bije tugiye kujya tubosoma cyane ".

Kagame Gad wiga mu wa gatandatu w’amashuri abanza yunze ati "Twajyaga tubura nk’ibitabo tukajya kubishakira ahandi ariko ubwo tubonye iri somero bigiye kutworohera cyane ".

Munsenyeri wa EAR Diyosezi ya Gahini Birindabagabo Alexis avuga ko nk’itorero ayoboye ku rugamba rwo kubaka amasomero afasha abifuza gusoma barutangiye.

Yagize ati " Turifuza ko umwana w’umunyarwanda akura ameneyereye ibitabo noneho bikamujyana no ku ikoranabuhanga nicyo kifuzo cyacu ".

Murekatete Juliette Umuyobozi w’Akarere ka Nyagatare wungirije ushinzwe imibereho myiza avuga ko icyo bagiye gukora nk’ubuyobozi ari ugushishikariza abaturage gusoma no gufata neza amasomero.

Yagize ati "Ni inshingano nk’ubuyobozi ,ni n’umuhigo, dufite umuhigo wo kongera umubare wabazi gusoma no kwandika iri somero rigiye kuzadufasha byinsi kandi turaryishimiye tuzarikiranira hafi."

Iri somero rifite ibitabo bisaga 1200 rikazajya ryakira abanyeshuri n’ abaturage barituriye. Biteganijwe ko nyuma yo gufungura Isomero rya Karangazi hazakurikiraho gufungurwa amasomero nka Rukomo, Kabarore na Kiramuruzi, umwaka utaha ukazarangira hamaze gufungurwa amasomero 30.

Iyi gahunda yo gufungura amasomero ni gahunda yo guteza imbere umuco wo gusoma by’umwihariko mu rubyiruko, abanyeshuri ndetse n’abaturage bo muri EAR Diyosezi ya Gahini.

Inteko y’Uririmi n’Umuco mu Rwanda ivuga ko kugira ngo umuntu agire umuco wo gusoma abanza kwigishwa ururimi kavukire akiri muto. Ikindi kandi nabandika inyandiko cyangwa ibitabo babishyira mu buryo bw’ikoranabuhanga kuko aribwo buryo urubyiruko rukunda bityo rugakomeza umuco wo gusoma.

Ubonabagenda Youssuf

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo