Ngororero: Babiri bafashwe bacyekwaho kwambura abaturage babizeza ko hari umushinga uzabafashiriza abana

Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 18 Kanama ku bufatanye n’abaturage Polisi yafashe Kangabe Margarita w’imyaka 58 na Mukamukomeza Dorothe w’imyaka 35, bafashwe nyuma yo kwambura abaturage amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 85.

Aba bombi bashukaga abaturage bababwira ko hari umushinga wabatumye kwandika abana ngo uzabafashe kwiga, umubyeyi kugira ngo bamwandikire umwana mu bazafashwa n’uwo mushinga yagomba kubanza kwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi Bitanu. Bafatiwe mu Karere ka Ngororero, Umurenge wa Gatumba, Akagari ka Rusumo, Umudugudu wa Mukaragata.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police(CIP) Bonaventure Twizere Karekezi yavuze ko gufatwa kwa bariya bantu byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati” Bariya bantu bashukaga bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Bwira na Gatumba yo mu Karere ka Ngororero. Kugira ngo abo babyeyi babyizere, bariya bacyekwaho ubwambuzi babwiraga ababyeyi ko hari umuyobozi w’ikigo cy’amashuri abanza cyo mu Murenge wa Bwira bafatanije kwandika abo bana. Bamwe mu babyeyi bahamagaye umuyobozi w’iryo shuri barabimubaza nawe amaze kumva ko hari abantu bagenda bamwiyitirira bakora ibyaha ashaka nimero za telefoni z’abo bantu aziha Polisi itangira kubashakisha.”

CIP Karekezi yakomeje avuga ko Polisi yahamagaye bariya bantu bacyekwaho kwambura abaturage, tariki ya 18 Kanama 2021 baje kubageraho babasanga mu Murenge wa Gatumba. Abo baturage bamaze gufatwa barabyemeye bemera no kuzasubiza abo babyeyi amafaranga yabo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba yongeye kwibutsa abaturage ko ubwambuzi bushukana ndetse no kwiyitirira urwego udakorera ari ibyaha, uwo urukiko rubihamije abihanirwa hakurikijwe amategeko. Yibukije abaturage ko bagomba kwitondera ababashuka kuko abafatanyabikorwa ba Leta bagira inzira banyuramo zizwi.

Ati”Bariya bashukaga abaturage bababwira ko hari umushinga ugiye kuza kurihira abana babo amashuri, icyo tumenyesha abaturage ni uko iyo hari umufatanyabikorwa uje mu Rwanda anyura mu nzego z’ubuyobozi ndetse izo nzego zikamenya abakeneye gufashwa kurusha abandi.Bariya ibyo bakoze ni ubwambuzi bushukana kandi biyitiriye inzego badakorera.”

Abafashwe bahise bashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha(RIB) rukorera muri sitasiyo ya Polisi ya Gatumba kugira ngo hakorwe iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW).

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo