Mu mpera z’iki cyumweru gishize taliki ya 7 Kamena 2020 nibwo abasare bane bari kumwe n’uwo mugabo witwa Niyorurema barohamye mu Kagera ahitwa ku Kimodoka.
Amakuru agera kuri Rwandamagazine nuko bari abantu batanu bari mu bwato bumwe nuko bikanga imvubu bahita biroha mu mazi bane muri bo baroga babasha kuvamo undi umwe ariwe Niyorurema ntiyabasha kuvamo aribira aburirwa irengero.
Bane babashije koga bakavamo nibo batanze amakuru yuko byabagendekeye banavuga ko hari mugenzi wabo waburiwe irengero. Gusa nyuma yo kugera imusozi bahise batabwa muri yombi.
kuri uyu wa Kabiri tariki 9 Kamena 2020 nibwo umurambo wa Niyorurema wabonetse nkuko byemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba CIP Twizeyima Hamdun.
Yagize ati Kugwa mu mazi bwo yaguyemo umurambo wabonetse uyu munsi ”.
Yakomeja agira inama abakora umwuga w’uburobyi kujya birinda kujya mu mazi batambaye umwambaro wabugenewe wo mu mazi (Jacket) ndetse no kwirinda gukoresha amato gakondo.
Ati Inama twatanga nuko abantu bagomba gukoresha amazi bakwiye kuba abfite amato yujuje ubuziranenge atarugukoresha ya mato ameze nk’imivure mbese bakangira imyambaro yabugenewe yo mu mazi( Jilets) aho bidashobotse bakirinda ariya mato ya gakondo akenshi usanga ariyo aroha abantu”.
Niyorurema asize Umugore n’abana babiri .
/B_ART_COM>