Ngoma: Sake na Jarama bamaze icyumweru kirenga nta mazi babona

Abaturage bo mu bice bitandukanye by’imirenge ya Sake na Jarama yo mu Karere ka Ngoma baravuga ko bamaze icyumweru kirenga nta mazi meza bafite muri iyi minsi yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, bakavuga ko bamwe bari no kurwanira amazi mu bishanga bamwe muri bo bakahakomerekera.

Amazi muri iki gihe cyo kwirinda icyorezo cya Covid-19 ni kimwe mu bintu by’ingenzi biri kwifashishwa mu gukumira iki cyorezo, aho abaturage bari gushishikarizwa gukaraba intoki n’amazi meza n’isabune.

Kuba aba baturage bavuga ko batari kubona amazi meza , ngo birashyira ubuzima bwabo mu kaga dore bavuga ko icyumweru gishize nta mazi abarizwa mu mavomero yose aba muri iyi Mirenge.

Bamwe mu baganiriye na Rwandamagazine.com bo mu Murenge wa Sake mu ga Centre ka Madiriya na Gafunzo bavuga ko batazi impamvu y’ibura ry’aya mazi bakibaza niba abayobozi bazi iki kibazo bikabayobera.

Uwo mu ga Centre ka Madiriya utashatse ko amazina ye agaragazwa yagize ati:"Icyumweru kirashize nta mazi dufite nta kundi twabigenza,twabigenza dute se,ubu turikuvoma mu misozi,ubuyobozi niba bubizi nibyo tutazi, ubu turi kuvoma ahitwa mu kanigo abatuye i Gafunzo bo barikuyakura kwa Padiri urumva ni ikibazo mutuvuganire".

Mugenzi we wo muri Gafunzo yunzemo ati:"Kuba nta mazi dufite birumvikana nyine ni ikibazo, ijerekani irahenze turikuyigura 200RWF, 300RWF na 400RWF".

Iki kibazo cyuko abatuye Umurenge wa Sake bavuga ko nta mazi ahari mu gihe kirenga icyumweru gisangiwe n’abaturage bo mu Murenge wa Jarama.

Uwaganiriye na Rwandamagazine.com wo mu Kagari ka Kigoma.Yagize ati:"Ikibazo cy’amazi cyarananiranye ubu turikuvoma Nyamwerera(igishanga) urumva biriya bizi turi kunywa byadutera indwara, abandi bakabyiganira mu Kanigo bamwe bakarwana bakanakomeretsanya bitewe nuko amazi yabaye macye ku mugezi kuberako barikuhahurira ari benshi ,turi kwibaza ni ikihe kibazo cyabaye kugeza ubwo amazi yagiye iheriheri kugeza na nuyu munsi?".

Mapambano Cyriaque Nyiridandi Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu yatangarije RWANDAMAGAZINE.COM ko ari ikibazo bazi nk’ubuyobozi kandi mu minsi itatu gusa ngo iki kibazo kiri bube cyakemutse.

Yagize ati: “Kimaze iminsi igera kuri itatu,ni ikibazo turimo kuganiraho na WASAC ndetse na kampani icunga iyo miyoboro ku buryo turimo kureba aho byaba byarapfiriye kugirango tubashe kubikemura tukaba dufite ikizere kandi ejo twakoranye inama na bo tugira ibyo twumvikana tukaba dufite ikizere cy’uko mu minsi 2 cyangwa 3 kiribube cyakemutse abaturage bakongera bakabona amazi”.

Gahunda ya Leta y’imyaka 7(NST1), ni ukuvuga kuva 2017-2024 iteganya ko kugeza mu 2024 abaturage bazaba bavoma amazi meza, nta muturage uzajya akora urugendo rurenze metero 500 ajya gushaka amazi meza.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo