Ngoma: Abaturage baracyakora ibirometero bisaga bitanu bajya kwivuza

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Mvumba mu Murenge wa Murama mu Karere ka Ngoma bavuga ko bakigorwa nuko bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rukira kiri mu Murenge uhana imbibi nuwa Murama bagasaba ko bahabwa Poste de santé.

Aba baturage bemeza ko kuba badafite Poste de santé bituma bakora urugendo rurerure bajya kwivuriza ku kigo nderabuzima cya Rukira cyangwa Murama ahantu bagaragaza ko ari kure ugereranije naho batuye.

Nyiramahoro Jeannette utuye mu Mudugudu wa Gitesanyi mu Kagari ka Mvumba avuga ko bakora urugendo rwo kuzamuka imisozi bajya kwivuza kandi ngo biranabahenda.

Yagize "Iyo twivuza turinda kuzamuka ruguru iyo ku Murenge niho ivuriro ry’Ikigo Nderabuzima riri tukarinda gushaka amatike. Ntiwarwaza umwana w’Imyaka itanu cyangwa itatu ngo ubashe kumuheka ujyeyo ni ngombwa ko urinda gufata tike ukishyura mbese amafaranga menshi".

Akomeza asaba ko bakubakirwa Ivuriro rito (Poste de Sante) ribegereye kugirango bareke gukora urugendo rurerure.

Ati:” Nkaba nsaba kubona iviuriro hafi aha ngaha kuko byaba bidufashije cyane”.

Ruzindana Etienne utuye mu Mudugu w’Igitesanyi Kagari ka Mvumva yunzemo ati "Ikigo Nderabuzima cya Rukira dufite, kujya kwivurizayo hari ibiromtero bitanu ubwo urumva ko ari kure kandi harazamuka…..kujyayo rero nk’abantu bakuze bisigaye byo bikomeye ntabwo bitworoheye”.

Umuyobozi w’Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Kirenga Providence avuga ko aba baturage bakwiye kugana Poste de santé yubatswe mu Kagari bahana imbibi ka Sakara ngo kuko naho hatangirwa serivisi zibanze.

Ygize ati " Mvumba bari bafite ikibazo gikomeye cyo kujya kwivuriza ku Kigo Nderabuzima cya Rukira bari ariko twubatse Ivuriro rito (Poste de santé) rya Sakara dutekereza ko rizabagabanyriza urugendo. Intego nyamukuru ni uko nibura buri Kagari kazagira poste de santé”.

Kirenga akomeza asaba aba baturage bo mu Kagari ka Mvumba kugana ivuriro ryo mu Kagari baturanye ka Sakara kuko ngo naho hatangirwa serivisi zibanze.

Ati" Inama twabagira ahubwo ni ukuyoboka Poste de Sante ya Sakara kuko serivisi z’ibanze zirahatangirwa”.

Aba baturage bagaragaza ko urugendo ruto bakora bajya gushaka serivisi z’ubuzima ngo bakora urugendo rw’amaguru rwa rungana n’ibirometero bisaga bitanu.

Ubuyobozi bw’Akarere ka Ngoma bwemeza neza ko gahunda bufite ari uko buri kagari kazashyirwamo Poste de santé mu rwego rwo korohereza abaturage kwivuriza hafi ariko kandi ngo bikazagenda bikorwa bitewe nuko ubushobozi bw’Akarere buzagenda buboneka.

Aba baturage bagaragaza ko urugendo ruto bakora bajya gushaka serivisi z’ubuzima ngo bakora urugendo rw’amaguru rwa rungana n’ibirometero bisaga bitanu.
IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo