MUSANZE: Polisi yafashe uwibaga telefone akajya kuzigurisha mu bindi bihugu

Polisi y’u Rwanda ku bufatanye n’inzego z’ibanze n’abaturage mu Karere ka Musanze, yafashe umusore w’imyaka 29 ukurikiranyweho kwiba telefone zigezweho (smart phones) akazigurishiriza mu bindi bihugu.

Yafatiwe mu mudugudu wa Nyamuremure, akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza ku mugoroba wo ku wa Kabiri tariki ya 21 Werurwe, afite telefone 6 zigezweho yari yibye mu Rwanda ashaka kwerekeza mu gihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) aho yari buzigurishirize.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko yafashwe biturutse ku makuru yagiye atangwa n’abaturage bagiye bibwa telefone zabo.

Yagize ati:”Twari dufite amakuru yagiye atangwa n’abaturage mu bihe bitandukanye ko bibwa telefone zabo n’umuntu utaramenyekana uzibashikuza mu masaha y’umugoroba. Ku wa Kabiri ahagana ku isaha ya saa Kumi n’ebyiri nibwo twahamagawe n’umwe mu bakora ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe mu Mujyi wa Musanze, ko hari umuntu uje kugurisha telefone adafitiye ibyangombwa bikekwa ko yibwe.”

Yakomeje agira ati: “Ubwo abapolisi bahageraga, bamusanganye telefoni esheshatu zigezweho, Samsung galaxy S10, Samsung galaxy 03 Core, iPhone XR, Infinix smart 6, Google Pixel 3A na Tecno Camon 19 adafitiye ibyangombwa ahita atabwa muri yombi.”

Akimara gufatwa yiyemereye ko zimwe muri izo telefone yazibye mu Mujyi wa Kigali izindi aziba mu Karere ka Musanze, azishikuje abantu izindi akaziba mu maduka, kandi izo yibye mu Rwanda azigurishiriza i Goma muri RDC, aho agera akiba izindi nazo akazambukana akazigurishiriza mu Rwanda.

Yavuze ko ubwo yafatwaga yari agiye kugurisha imwe muzo yari ajyanye i Goma kugira ngo abashe kubona itike kuko yari imushiriyeho.

Yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo akorerwe dosiye izashyikirizwa Ubushinjacyaha, telefone 3 mu zo yafatanywe zisubizwa ba nyirazo mu gihe hagishakishwa na ba nyiri telefone zisigaye.

SP Ndayisenga yashimiye uwatanze amakuru yatumye afatwa, asaba urubyiruko gukura amaboko mu mifuka bagashaka imirimo bakora ibateza imbere bakareka kwishora mu bujura kuko butazabahira.

Amabwiriza agenga ubucuruzi bw’ibikoresho by’amashanyarazi n’iby’ikoranabuhanga byakoreshejwe, muri zimwe mu ngingo ziyakubiyemo harimo ko ubicuruza agomba kuba afite icyemezo cy’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB, kigaragaza inkomoko y’ibyo acuruza n’urutonde rwabyo, gutanga inyemezabwishyu no kugira umwirondoro w’uwo aguze nawe igikoresho.

Aya mabwiriza kandi ateganya mu ngingo ya 15, ko uguze igikoresho cy’ikoranabuhanga n’ukigurishije bagirana amasezerano mu nyandiko ariho imyirondoro yose ya buri ruhande.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 166 ivuga ko; umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 167 ivuga ko ibihano ku cyaha cyo kwiba byikuba kabiri iyo uwibye yakoresheje guca icyuho, kurira cyangwa yakoresheje igikoresho icyo aricyo cyose gifungura aho utemerewe kwinjira, kwiba byakozwe mu nzu ituwemo cyangwa isanzwe ibamo abantu cyangwa mu nyubako ziyikikije cyangwa kwiba byakozwe nijoro.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo