Musanze: Polisi yafashe abantu babiri bacyekwaho gukora ubucuruzi bwa magendu

Ku wa Gatandatu, tariki ya 24 Nzeri, Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Musanze yafashe abantu babiri bakurikiranyweho kwinjiza mu gihugu amacupa 6600 y’imitobe yitwa Novida mu buryo bwa magendu, ivanywe mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda hifashishijwe inzira zitemewe zizwi nka Panya.

Abafashwe ni uwitwa Girimbabazi Fiona w’imyaka 28 y’amavuko na Nsengiyumva Eliezer w’imyaka 37, bafatiwe mu gipangu giherereye mu mudugudu wa Nyamuremure, Akagari ka Kigombe mu murenge wa Muhoza, aho bari bamaze kwinjiza coaster ipakiyemo imifuka 55 ya Novida.

Superintendent of Police (SP) Alex Ndayisenga, ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, yavuze ko kugira ngo bafatwe, byaturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage

Yagize ati:”Nyuma yo kwakira amakuru aturutse ku muturage ko hari imodoka ya Coaster ipakiye imifuka myinshi bicyekwa ko irimo ibicuruzwa bya Magendu, twahise dutangira ibikorwa byo kubifata, nibwo twageraga ku gipangu baturangiye giherereye mu mudugudu wa Nyamuremure, tuhasanga imifuka 55 irimo amacupa 6600 ya Novida yinjijwe mu gihugu mu buryo bwa magendu, Girimbabazi ari we nyirayo n’umushoferi witwa Nsengiyumva bahita bafatwa.”

SP Ndayisenga yashimiye abaturage uburyo bakomeza gufatanya na Polisi mu gukumira no kurwanya ibyaha muri rusange batanga amakuru, yibutsa abakora ubucuruzi kwirinda kubukora mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Abafashwe n’ibyo bafatanywe bashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha rukorera kuri sitasiyo ya Muhoza kugira ngo hakomeze iperereza ku byo bakurikiranyweho.

Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’ Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda, mu ngingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.

Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).

Ingingo ya 87 y’Itegeko N° 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze kimwe mu bikorwa byo gukoresha inyandiko mpimbano mu ibaruramari rye; kwigana no gukoresha inyandiko cyangwa ibikoresho byo mu buyobozi bw’imisoro byifashishwa mu gusoresha; guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; gukora imenyekanisha rigaragaza ko umusoreshwa atacuruje; guhindura izina ry’ubucuruzi bikozwe n’ukurikiranweho umusoro; kwandika ubucuruzi ku wundi muntu mu buriganya; guhisha Ubuyobozi bw’Imisoro ibitabo by’ibaruramari cyangwa kubyangiza; gukoresha ibitabo by’ibaruramari by’ibihimbano; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo