Muhanga: Pasiteri yafatanywe kashe z’ ibigo bitandukanye z’inyiganano

Ku wa mbere tariki 9 Nyakanga uyu mwaka , Polisi mu karere ka Muhanga yafatanye uwitwa Niyombonwa Theodore wari Pasiteri w’Itorero ryahagaritswe kashe eshatu z’Ibigo bitandukanye z’inyiganano.

Kashe uyu musore w’imyaka 27 y’amavuko yafatanywe harimo iy’ishuri rya APARUDI College de Bethel riri mu karere ka Ruhango; iy’Umuryango utegamiye kuri Leta witwa INADES Formation Rwanda; iya gatatu ikaba ari iy’Umuryango wo gushyigikira Amakoperative ufite icyicaro muri Muhanga.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Chief Inspector of Police (CIP) Emmanuel Kayigi yavuze ko Niyombonwa; wari Pasiteri mu Itorero ryahagaritswe n’Ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ryitwa Philadelphia Church yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’uwo yakoreshejeho izo Kashe.

CIP Kayigi yasobanuye uko yafashwe agira ati " Umwe mu bakora Kashe ukorera mu Mujyi wa Muhanga yamenyesheje Polisi ko hari umuntu umukoreshejeho Kashe z’Ibigo bitatu; akaba akeka ko atari umukozi wabyo. Polisi yahise igera aho akorera, ifatana uriya musore kashe eshatu z’inyiganano yari amaze kumukoreshaho; imushyikiriza Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha."

Yagiriye inama abakora Kashe n’ibindi byangombwa bitandukanye kurangwa n’ubushishozi, bagasuzuma ko umuntu uje kubakoreshaho ikintu runaka abifitiye uburenganzira , cyangwa abyemerewe; basanga ashaka kwigana iby’abandi bakabimenyesha Polisi cyangwa izindi nzego zifite mu nshingano kurwanya no kugenza ibyaha.

Yagize ati " Niba ushaka serivisi runaka, yisabe umuntu ubifite mu nshingano. Ibi bizarinda bamwe kuribwa utwabo n’abiyitirira inzego runaka bagatanga ibyangombwa biteyeho kashez’inyiganano. Abakora n’abakoresha kashe z’inyiganano baragirwa inama yo kubireka kuko bihanwa n’amategeko; bikaba kandi biteza igihombo ba nyirazo; bikaba na none bigira ingaruka ku bukungu n’iterambere."

Umuntu wese wigana ikirango cya Leta; wigana cyangwa uhindura tembure, udupapuro dufite agaciro k’amatembure n’ibirango bikoreshwa mu izina rya Leta; wigana kashe, tembure cyangwa ikirango bikoreshwa n’umutegetsi uwo ari we wese; wigana impapuro ziranga aho zigenewe gukoreshwa cyangwa impapuro z’ubutegetsi zikoreshwa mu nteko zashyizweho n’Itegeko Nshinga mu butegetsi bwa Leta cyangwa mu nkiko zose; ahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu (5) kugeza ku myaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi magana atatu (300.000) kugeza kuri miliyoni eshatu (3.000.000).

Mu gihe ibyiganywe cyangwa ibyakoreshejwe mu buryo bunyuranyije n’amategeko ari iby’umuntu ku giti cye, iby’ibigo cyangwa imiryango byigenga byemewe n’amategeko, igihano kiba igifungo kuva ku myaka ibiri (2) kugeza ku myaka itanu (5)

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo