Mu minsi 3, abashoferi 273 bafashwe bakoresha telefone batwaye

Gukoresha telefone igendanwa utwaye imodoka ni ukurenga ku mategeko n’amabwiriza y’umuhanda, kandi ikaba imwe mu mpamvu zikomeye zitera impanuka zo mu muhanda zigahitana ubuzima bw’abantu.

Mu myaka yashize, Polisi y’u Rwanda yagiye ikora ubukangurambaga ku bijyanye n’umutekano wo mu muhanda kugira ngo ihindure imyitwarire y’abakoresha umuhanda hagamijwe kubungabunga umutekano wo mu muhanda.

Kurinda ikoreshwa rya telefone igendanwa mu gihe utwaye ikinyabiziga kugirango urokore ubuzima bwawe n’ubw’abandi ni kimwe mu byagarutsweho muri ubu bukangurambaga.

Imibare yatanzwe n’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda yerekana ko mu mpanuka 12 zahitanye ubuzima bw’abantu zabaye kuva mu ntangiriro z’iki cyumweru, 6 muri zo zatewe n’abashoferi barangariraga muri telefone.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko ibi byatumye hongerwa ibikorwa byo kurwanya iyi myitwarire idahwitse kandi yangiza ubuzima bwa bamwe mu batwara ibinyabiziga.

Yagize ati: “Mu bikorwa byakozwe hagati yo ku wa Mbere no ku wa Kane, mu gihugu hose, abashoferi 273 bafashwe bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga."

Yongeyeho ko ibi bikorwa bikomeje ngo abantu bakoresha telefone batwaye ibinyabiziga bafatwe kandi bahanwe.

Mu mujyi wa Kigali hafashwe abashoferi 246, mu Ntara y’Iburasirazuba hafashwe abashoferi 11, mu Ntara y’Amajyepfo hafatwa abashoferi 7, mu Ntara y’ Iburengerazuba hafatwa abashoferi 6, naho mu Ntara y’Amajyaruguru hafatwa batatu.

SSP Irere, yagiriye inama abashoferi bumva ko gukoresha telefone utayishyize ku gutwi mu gihe utwaye imodoka ari bwo buryo bwiza, ababwira ko bibujijwe kuko byateza umushoferi kurangara bikamuviramo gukora impanuka.

Ati: “Ntabwo byemewe na gato mu gihe utwaye imodoka, telefone uko wayivugiraho kose waba wayirambitse mu modoka cyangwa wakoresheje bimwe mu bikoresho bigufasha kuyivugiraho utayifashe ntibyemewe kuko bituma umushoferi arangara bityo bikaba byamuviramo gukora impanuka yahitana ubuzima bwe cyangwa ubw’abandi bakoresha umuhanda, ni mwirinde gukoresha telefone mutwaye ibinyabiziga, ni mwubahe amategeko y’ umuhanda.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo