Perezida Paul Kagame na Mme Jeannette Kagame bageze i Beijing mu Bushinwa mu ruzinduko rw’iminsi 2 bagomba kuhagirira. Kuri uyu wa gatanu tariki 17 Werurwe 2017 nibwo Perezida Kagame na Mme Jeannette bakiriwe na Perezida w’Ubushinwa Xi Jinping n’umugore we Peng Liyuan.
Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye umukuru w’igihugu. Yakiriwe ahitwa The Great Hall of the People. Yubatse mu gace ka Tiananmen Square rwagati mu Murwa Mukuru Beijing. Iyi ni inyubako ya Leta i Beijing ikorerwaho imihango n’ibirori bikuru bya Republika y’Ubushinwa n’ishyaka rya Gikominusti ry’Ubushinwa.
Muri biganiro abakuru b’ibihugu byombi bagiranye, Perezida Xi yemereye Perezida Kagame ko bazakomeza gushishikariza abashoramari benshi b’Abashinwa gushora imari mu mishinga minini y’ibikorwaremezo mu Rwanda. Perezida Xi yemeje ko kuba Perezida Kagame yasuye Ubushinwa byafunguye indi paji ku mibanire y’ibihugu byombi. Perezida Xi yanatangaje ko hagiye kubaho ibikorwa byisumbuyeho mu bufatanye mu nganda, ubuhinzi, ibikorwaremezo, ubukerarugendo n’umutekano.
Perezida Kagame yashimiye uruhare Ubushinwa bugira muri gahunda ndende y’iterambere ry’u Rwanda.
Yagize ati “ U Rwanda rwishimira imibanire myiza n’ubufatanye duhuriyeho. Uruhare rw’Ubushinwa mu nzego zinyuranye mu Rwanda cyane cyane mu bikorwaremezo n’indi mishinga y’iterambere, byagize akamaro kanini."
Ubushinwa bufasha u Rwanda mu bintu binyuranye birimo inkunga z’amafaranga, inguzanyo ku nyungu nto, ubufasha bwa tekiniki mu bikorwaremezo, bourses z’abanyeshuri, mu by’ubuzima no mu by’ubuhinzi.
Umubano w’u Rwanda n ‘Ubushinwa watangiye muri 1971. Uruzinduko rwa Perezida Kagame mu Bushinwa ruje rukurikira urw’ Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa aheruka kugerira mu Rwanda.
Muri Werurwe 2016 nibwo Umuyobozi w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Bushinwa, akaba n’Umuyobozi w’Ishyaka rya Gikomisiti riyoboye Ubushinwa yasuye u Rwanda mu ruzinduko rw’iminsi ibiri rugamije gushimangira umubano w’igihe kirekire U Bushinwa bufitanye n’u Rwanda. Zhang Dejiang yagiranye ibiganiro n’umukuru w’igihugu, anashyira ibuye ry’ifatizo ahazubakwa inyubako igezweho izakoreramo Minisiteri enye harimo n’ibiro bya Minisitiri w’Intebe, yatewe inkunga n’iki gihugu.
Mu bayobozi baherekeje Perezida Kagame harimo Mme Louise Mushikiwabo ushinzwe ububanyi n’amahanga , Minisitiri w’Ibikorwaremezo, James Musoni n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe igenamigambi muri Minisiteri y’Imari, Dr Uzziel Ndagijimana na Ambasaderi Gen Charles Kayonga w’u Rwanda mu Bushinwa.
MU MAFOTO UKO BYARI BYIFASHE UBWO PEREZIDA KAGAME NA MME JEANNETTE KAGAME BAKIRWAGA NA PEREZIDA W’UBUSHIWA
Abasirikare bari baje kwakira Perezida Kagame
Imodoka yari itwaye umukuru w’igihugu ubwo yageraga kuri The Great Hall of the People
Abakuru b’ibuhugu byombi basuhuzanya
Abakuru b’ibihugu byombi batambuka kuri tapi itukura
Abakuru b’ibihugu bombi igihe haririmbwaga indirimbo z’ibihugu byombi
Hari hateguwe abana bafite amabendera y’u Rwanda nay’Ubushinwa
Perezida Kagame asuhuza bamwe mu bayobozi bakuru mu Bushinwa
Perezida w’Ubushinwa asuhuza abayobozi baherekeje Perezida Kagame
Perezida Xi Jinping asuhuza Minisitiri Louise Mushikiwabo
Perezida Kagame na Perezida Xi Jinping n’abafasha babo bagirana ibiganiro ari nako babaha ikaze mu Bushinwa
Habaye ibiganiro hagati y’abakuru b’ibihugu byombi, byibanze ku buhahirane
Abakuru b’ibihugu bombi n’abafasha babo , bifotoza ifoto y’urwibutso
Photo: flickr/ Paul Kagame