Kuri iki cyumweru tariki 7 Nyakanga 2024, mu Busanza byari ibirori bikomeye ubwo banyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro bamamazaga Kagame Paul nk’umukandira wa FPR ku mwanya wa Perezida ndetse n’abadepite bayo.
Ukigera ku marembo yo kwinjiriraho wabonaga ko ari ibirori biteguwe neza kandi biri ku murongo, ukanabona umubare munini w’abantu bari bitabiriye iki gikorwa wabonaga bari bafashe nk’ibirori.
Urenze umuryango, hari inzira yarimo ’Tapis’ y’icyatsi kibisi yari yateguwe kunyurwaho n’abanyamuryango batandukanye bari kuba bavuye mu tugari dutandukanye tugize Umurenge wa Kanombe.
Akandi gashya kari muri uyu muhango ni uko hari hateguwe ’Band’ y’abana bakiri bato bakomoka muri uyu Murenge yagendaga icuranga indirimbo zinyuranye uko abanyamuryango binjiraga. Iyo band kandi nayo yacuranze indirimbo y’Umuryango FPR Inkotanyi ari nayo ubundi itangiza ibi bikorwa byo kwamamaza Kagame Paul n’abadepite ba FPR Inkotanyi.
Mutiganda Amoni ukuriye FPR Inkotanyi mu Murenge wa Kanombe yavuze ko uyu murenge mbere warangwaga n’ibibazo byo kutagira amazi ndetse n’imihanda mibi ariko ko ubu itandukaniro rikaba rigaragarira buri wese. Ni ibikorwa bashimira Perezida Kagame ndetse n’ishyaka rya FPR Inkotanyi. Kuri we ngo itariki yo gutora niyo igeze kuko amahitamo yabo bamaze kuyerekana.
Yagize ati “Ubu igihe cy’impeshyi kiri kurangira ariko nta muturage ukijya mu bishanga gushakayo amazi dufite ibigega bibiri binini biyaha abaturage bose. Mbere kandi wasangaga kuza i Kanombe ari ikibazo kubera umuvundo w’imodoka twagiraga agahanda kamwe gusa."
Nkuranga Egide, umukandida depite wa FPR Inkotanyi yasezeranyije abatuye Kanombe ko iterambere bafite uyu munsi rigiye kwiyongeramo ikibatsi nibatora FPR Inkotanyi.