Kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 18 Ukwakira 2022, Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Nsabimana Ernest, yatangije ku mugaragaro Ihuriro Mpuzamahanga rya karindwi rigiye kumara iminsi itatu ribera i Kigali ku ikoreshwa ry’amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Iyi nama yateguwe n’Ihuriro mpuzamahanga riharanira iterambere ry’imikoreshereze y’imirasire y’izuba mu gutanga amashanyarazi, GOGLA, rifatanyije na Guverinoma y’u Rwanda.Irabera rimwe n’imurikabikorwa ry’ibigo bikora n’ibicuruza ibikoresho bikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, muri Kigali Convention Centre.
Ku munsi wayo wa mbere, abahagarariye ibihugu 35 n’ibigo binyuranye, bagaragaje ko hakwiye ubufatanye buhoraho kugira ngo intego ziyemejwe zibashe kugerwaho.
Hagaragajwe ko kugeza ubu nta gikozwe, abasaga miliyoni 500 bazasigara inyuma mu kubona ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba nyamara hari intego y’uko kugeza mu 2030 zaba zimaze kugera ku basaga miliyari 1.14 ku Isi yose.
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana, yavuze ko iyi nama yabereye abayitabiriye uburyo bwo kwigira ku bandi binyuze mu imurikwa ry’ibikorwa bikoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba birimo moto, firigo n’ibindi.
Ati “Iyi nama yabaye uburyo bwo guhuza abakora mu nzego zitandukanye zirimo n’abahanga muri za Kaminuza n’abandi batandukanye kugira ngo bamwe bigire ku bandi. Ni ingirakamaro ku Rwanda no ku bandi bafite aho bahuriye n’izi ngufu.”
Yakomeje avuga ko bazakomezanya gufatanya n’abafatanyabikorwa batandukanye kugira ngo Abanyarwanda bose bagerweho n’amashanyarazi bitarenze mu 2024.
U Rwanda rufite intego y’uko mu mwaka wa 2024 ingo zose zizaba zimaze kugezwaho amashanyarazi ndetse kuri ubu imibare igaragaza ko ibi bigeze ku kigero cya 73%.
Kugeza ubu mu Rwanda hari kompanyi 35 ziri mu bijyanye no gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba.
Uruhare rwa ba rwiyemezamirimo batanga amashanyarazi adafatiye ku murongo mugari rugeze kuri 23% ariko intego ni ugufatanyiriza hamwe na leta mu kugeza amashanyarazi ku Banyarwanda bose.
Umuyobozi wa GOGLA yateguye iri huriro, Peters Koen, yavuze ko miliyari 2.5$ yashowe mu bikorwa byo gukwirakwiza amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba hirya no hino ku Isi ariko hagikenewe asaga miliyari 23$ kugira ngo intego ya 7 y’iterambere rirambye, SDG7, yo kugeza umuriro w’amashanyarazi ku batuye Isi bose bitarenze mu 2030, igerweho.
Umugabane w’Afurika niwo mugabane wa mbere ku isi ukoresha amashanyarazi akomoka ku mirasire y’izuba, Kenya ikaba iya mbere mu bindi bihugu byose.
Abaturutse mu bihugu bitandukanye bitabiriye iyi nama
Minisitiri w’Ibikorwaremezo, Dr Ernest Nsabimana. ubwo yatangizaga iyi nama iri kubera muri Kigali Convention Centre
/B_ART_COM>