Minisitiri Gatabazi yasabye Ubuyobozi bwa Irembo gushakira ibisubizo ibibazo birugaragaramo

Kuri uyu wa Kabiri minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney, yasuye urubuga rw’ikoranabuhanga Irembo, asaba ubuyobozi bw’uru rubuga gushakira ibisubizo kuri bimwe mu bibazo abaturage bavuga ko bigaragaramo.

Ubwo yageraga aho uru rubuga rukorera, minisitiri Gatabazi yaganiriye n’abayobozi b’uru rubuga ku bijyanye no kunoza serivise zihabwa abaturage.

Muri iyi minsi abakoresha serivise za Irembo bakomeje kumvikana bijujutira serivisi zitangwa, kuko zimwe muri zo zitakundaga ndetse n’izemeye ntizikore neza.

Uwitwa Mugisha Aman wakoresheje uru rubuga ashaka gukorera uruhushya rwo gutwara ikinyabiziga, aherutse kubwira RBA ko yiyandikishije maze ategereza ubutumwa bumwerera gukora ikizamini akabubura.

Yagize ati “Kwiyandikisha ku rubuga rwa Irembo biragoye cyane kuko turiyandikisha ariko nta kode (Code) tubona. Tumaze igihe kirekire twiga ariko twabuze amakode, urumva biratubangamiye.”

Ibi bibazo babihuriyeho na ba rwiyemezamirimo batanga izi serivisi z’Irembo, aho bavuga ko batarasobanukirwa impamvu uru rubuga rusigaye rwarahinduye imikorere bigatuma abaturage binubira serivisi batanga.

Minisitiri Gatabazi yagaragaje ko urubuga Irembo ari kimwe mu bikorwa by’ikoranabuhanga u Rwanda rufite byo kwishakamo ibisubizo, mukoroshya serivise zihabwa abaturage.

Gusa na we yavuze ko hagaragaramo imitangire mibi ya serivise ku buryo abaturage bakomeje kuzinubira, abwira ubuyobozi gushaka ibisubizo kuri ibi bibazo bigakemurwa.

RBA

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo