Madamu Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day - AMAFOTO

Madamu ”Jeannette Kagame yitabiriye siporo rusange ya Car Free Day yifatanya n’abari bitabiriye iyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018.

‘Car Free Day’ ni umunsi ugamije guha umwanya abantu bagakora siporo zitandukanye nta binyabiziga babisikana nabyo mu mihanda, banashishikarizwa kubungabunga ikirere birinda gukoresha ibinyabiziga bicyangiza ari nako bipimisha ngo barebe uko ubuzima bwabo buhagaze cyane cyane mu kwipimisha indwara zitandura. Ubu isigaye ikorwa inshuro 2 mu kwezi.

Iyo kuri iki Cyumweru tariki 15 Nyakanga 2018 yitabiriwe n’abanyacyubahiro banyuranye ndetse n’abayobozi bo mu nzego zinyuranye. Minisitiri w’Ubuzima, Diane Gashumba, Uwacu Julienne, Minisitiri w’Umuco na Siporo, Rwakazina Marie Chantal , umuyobozi w’Umujyi wa Kigali nabo bari baje muri iyi Siporo ikomeje kwitwabirwa cyane n’abatuye Umujyi wa Kigali.

Ubwo Madamu Jeannette Kagame yageraga ahabereye iyi Siporo rusange, yifatanyije n’abayitabiriye ndetse afata akanya gato asaba abakinaga umupira ku ruhande, na we arakina, bishimisha cyane abari aho. Hashize akanya ahita abasezera, abifuriza Siporo nziza.

Umwe mu baganiriye na Rwandamagazine.com wari witabiriye iyi Siporo rusange yavuze ko ashimishwa n’uburyo Perezida Kagame n’umuryango we badahwema gushishikariza abanyarwanda kwita ku magara yabo ngo bakore Siporo.

Yagize ati " Buriya twagize umugisha cyane. Kubona umuryango w’umukuru w’igihugu ariwo ufata iya mbere ugashishikariza abanyarwanda gukora Siporo ntako bisa. Siporo ni ubuzima, kuba rero biba bihereye hejuru, ntakabuza natwe tuba dukwiriye kubyitabira cyane.

Nubwo baba bafite akazi kenshi, nkunda kandi ngashimishwa n’uko Perezida Kagame na Madamu Jeanette Kagame bafata umwanya bakaza kwifatanya natwe. Ni ibintu bidushimisha cyane."

Dr. Diane Gashumba yasabye abakora iyi siporo rusange kujya bibuka kwipimisha indwara zitandukanye zirimo umutima na Diabete ndetse avuga ko isukari nyinshi mu mubiri na yo kugeza ubu ikiri ikibazo, asaba abagabo kujya bazana n’abafasha babo dore ko umubare w’abadamu ukiri hasi.

Yagize ati " Abagore baracyari 30% kandi nabo turifuza ko bazajya bipimisha ari benshi. Ikindi kigaragaramo ni uko ikibazo cy’umuvuduko w’amaraso kiri mu bagabo cyane cyane, ikibazo kiri mu bagore ni ikibazo cy’umubyibuho ukabije kandi tuzi ko umubyibuho ukabije ushobora kuzana izindi ndwara nka diabete ndetse n’uwo muvuduko w’amaraso n’izindwi ndwara."

Minisitiri Gashumba yakomeje akangurira abari aho kugabanya isukari, inzoga, amavuta n’ibindi bizahaza umubiri.

Ati " ... Turabashishikariza kugana amavuriro mukajya mwipimisha mukamenya uko muhagaze, ikindi mugabanye isukari, tugabanye amavuta, tugabanye kudakora siporo, tugabanye itabi n’inzoga nyinshi. Ibyo byose ni byo bizahaza ubuzima."

Abitabira Siporo rusange bahagurukira mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali, bagahurira ku kibuga cy’Ikigo cy’Igihugu cy’Imisoro n’Amahoro bahakorera imyitozo inyuranye mu gihe kijya kugera ku masaha abiri.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko ibyiza byo gukora siporo atari ukurengera umubiri gusa, ahubwo ifasha n’ubwonko gutekereza neza kandi burya ngo nta mu ’sportif’ nyawe ubanira abandi nabi.

Hari umugani w’abanyamahanga uvuga (ushyize mu Kinyarwanda) ngo “Abadafite umwanya muto wo gukora sport bazabona umwanya uhagije wo kurwara”.

Siporo ni ingirakamaro mu kugira impagarike mu mubiri, mu mikorere y’ubwonko bityo n’imitekerereze myiza, ndetse no mu mibanire n’abandi. Izi zikaba ari inyungu zikomatanyije uvana mu gukora Sport uko bikwiye.

Siporo igabanya ibinure mu mubiri, irinda umubyibuho w’ikirenga, irinda indwara z’umutima, irinda indwara z’imitsi, itera ubudahangarwa umubiri wacu no guhashya indwara, ikomeza amagufa, ituma urwungano rw’ubuhumekero (respiratory system) rukora neza, ituma urwungano ngogozi (digestive system) rukora neza maze intungamubiri zigakwirakwira neza zikanakoreshwa neza.

Siporo ikomeza inyama zose z’umubiri, itera gusinzira neza, ituma ubwonko bukora neza, ituma umuntu agira mu maso hakeye, yongera imbaraga z’umubiri na stamina.

Ibindi bikomeye ni uko yongera umushyikirano mwiza n’abandi, ikagabanya ubushake bwo gukoresha ibiyobyabwenge nk’itabi n’inzoga nk’uko byemejwe n’ubushakashatsi bwa Ismail na Trachman 1973.

Madamu Jeanette Kagame yasabanye n’abitabiriye Siporo ya Car Free Day birabanyura

Minisitiri Uwacu Julienne na we yashimishijwe cyane no kubona uko Madamu Jeanette Kagame yasabanye n’abitabiriye Siporo rusange ya Car Free Day

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali niwe wabanje kuganiriza abahagurukiye i Remera

Abahagurukiye kuri Stade Amahoro i Remera

Abana nabo ntibatanzwe

Rwakazina Marie Chantal, Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali na we ntajya asiba Siporo rusange

Gikundiro Forever Group, izwi cyane mu gufana Rayon Sports ni rimwe mu matsinda atajya asiba Siporo ya Car Free Day

Bakurikiye amabwiriza y’umutoza Mukasa Nelson

Muri iyi Siporo rusange abantu barahura bagasabana

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo