Madame Jeanette Kagame yatanze umukoro ku ‘bibazo by’ingutu byugarije umuryango’

Madamu Jeanette Kagame arasaba ko mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’umugore mu mwaka utaha wa 2018 haba hari intambwe imaze guterwa mu kurandura ibibazo bitandukanye byugarije umuryango.

Ni umukoro Jeanette Kagame yatanze kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Werurwe 2016, ubwo yifatanyaga n’ibihumbi by’abatuye mu Karere ka Nyabihu bari bakoraniye ku Kibuga cya Vunga giherereye mu Murenge wa Shyira bizihiza Umunsi mpuzamahanga w’Umugore, wizihizwaga ku nshuro ya 42 mu Rwanda.

Jeanette Kagame, avuga ko mu rwego kubaka umuryango Nyarwanda Leta yashyizeho gahunda nyinshi zirimo gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, Girinka Munyarwarwa n’izindi zigamije kongerera ubushobozi bw’umugore “we soko ry’iterambere rirambye akaba n’ishingiro ry’umuryango.”

Cyakora, Madamu wa Perezida wa Repubulika asanga hakwiye kwibazwa impamvu hakiri ibibazo bigaragara hirya no hino mu miryango y’Abanyarwanda birimo iby’abana baterwa inda bakiri batoya, abana bagwingira, amakimbirane ihohoterwa n’ibindi mu gihe kandi hari ziriya gahunda zashyizweho.

Agira ati “ Nagira ngo twongere twibaze impamvu hakiri ibibazo by’ingutu byugarije umuryango; kuki dukomeza kubona abana b’abakobwa batwita bari munsi y’imyaka 18, ingaruka ni nyinshi haba mu gihe cyo kubyara ndetse no kurera kuko na bo baba bagikeneye kwitabwaho ndetse n’imibiri yabo itarabemerera gutwita no kubyara.”

Yungamo ati “ Kuki tugifite ikibazo cy’isuku nke kandi ba Mutimawurugo ubundi bazwiho gutunganya no kugira isuku aho bari? Kuki hari abana bakigaragaraho imirire mibi bigatuma abana bagwingira ntibakure neza kandi hariho gahunda y’urugo mbonezamikurire y’abana bato, igikoni cy’umudugudu, akarima k’igikoni, girinka munyarwanda, inkongoro y’umwana n’izindi n’zindi? Kuki hakiri amakimbirane n’ihohoterwa mu miryango kandi dufite umugoroba w’ababyeyi, abunzi, inshuti z’umuryango, gahunda z’iyobokamana n’izindi n’izindi?”

Uturutse ibumoso mu b’imbere, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Nyirasafari Espérance na Meya w’Akarere ka Nyabihu Uwanzwenuwe Théoneste (Ifoto/Imbuto Foundation)

Ahereye kuri ibyo bibazo, Jeanette Kagame yasabye ko ku bufatanye bw’inzego zitandukanye, kwizihiza umunsi mpuzahanga w’umugore umwaka utaha haba hari intambwe imaze guterwa mu kubibonera umuti hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda urangwa n’amahoro arambye.

Ati “ Nagiraga ngo rero mbasabe twihe intego ko mu kwizihiza umunsi w’umugore umwaka utaha haba hari intambwe tumaze gutera mu gukemura bino bibazo dufatanije n’imihigo Ba Mutimawurugo bamaze kutugezaho, dufatanije kandi na basaza bacu imihigo tukayigira iyacu nta cyatubuza kuyesa.

Madame Jeannette Kagame yasabye ko habaho ibiganiro mu ngo abana n’ababyeyi bakimakaza umuco wo kuganira ku bibazo byugarijwe by’umwihariko abana b’abakobwa kugira ngo bibashe gurwanywa no gukumirwa, ati “ Bana bacu cyane cyane ab’abakobwa, dukeneye ko mumenya ibibazo bibugarije, mutinyuke kubiganira n’ababyeyi banyu kandi mwishakemo ibisubizo bibafasha guhangana na byo mutangije amahirwe y’ubuzima bwanyu, mwirinde ababashuka bagamije kubangiriza ejo hazaza kuko ni mwe babyeyi bazahekera u Rwanda.

‘Ba Mutimawurugo’ biyemeje guhaguruka

Mu mihigo abagore bo mu Karere ka Nyabihu bahigiye imbere ya Madamu wa Perezida wa Repubulika, igashimangirwa na Nyirasafari Espérance, Minisitiri w’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango, biyemeje ko bagiye gukoresha imbaraga zose bafite barwanya ibibazo byugarije imiryango baturukamo binyuze muri Gahunda y’Umugoroba w’Ababyeyi, aho bemeza ko iyi gahunda bagiye guharanira ko n’abagabo bayibonamo ubundi bagasenyera umugozi umwe.

Agira icyo avuga ku mukoro watanzwe na Madamu wa Perezida wa Repubulika, Uwumukiza Françoise, umuyobozi w’Inama y’Igihugu y’Abagore ku rwego rw’Igihugu, yabwiye Izubarirashe.rw dukesha iyi nkuru ati “ Tugiye gufatanya n’inzego zishinzwe aho hose niba wenda ari ibijyanye n’inda zitifuzwa; ubu tugiye cyane cyane gukangurira abagabo kuko ni bo babikora, abagabo ni bo batera inda abo bana, tugiye kongeramo imbaraga zo kubigisha no kubahugura kugira ngo mu by’ukuri na bo dufatanye gukemura ikibazo kuko twasanze batabigizemo uruhare nubundi inda zakomeza.”

Yakomeje agira ati “ Ikindi tugiye guhita dukora ni ugukangurira abana b’abakobwa kuvuga oya, kandi oya bakayirambaho tukabereka ingaruka bibatera, tukabereka ko ejo hazaza habo hazaba heza ari uko imibiri yabo bayihaye agaciro, kandi noneho n’ibyifuzo bafite tukabatoza gukura amaboko mu mifuka bakiri abana…nidufatanya tuzabigeraho umwaka utaha nk’uko tubisabwe.”

Ingingo y’ibibazo biri mu muryango nyarwanda by’umwihariko mu ngo, yari iherutse kuganirwaho mu nama y’igihugu y’Umushyikirano yabaye mu mpera z’Ukuboza 2016, umwanzuro wa gatatu w’iyo nama uvuga ko hagomba kubaho “Gushimangira ubufatanye hagati y’inzego za Leta, ababyeyi, abarezi, abikorera, sosiyete civile n’imiryango ishingiye ku madini mu kurushaho kubaka umuryango nyarwanda.”

Insanganyamatsiko y’uyu mwaka y’umunsi mpuzamahanga w’umugore ku rwego rw’u Rwanda igira iti “Munyarwandakazi, komeza usigasire agaciro wasubijwe.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo