Leta y’u Rwanda yihanije abazamura igiciro cya Sima

Leta y’u Rwanda irasaba abaturage bagura sima, ko bajya bihutira kuvuga abacuruzi babahenda babimenyesha ministeri.

Leta ivuga ko sima y’u Rwanda ntawe ukwiye kuyigura amafaranga ari hejuru y’ibihumbi 8.700, naho iva hanze ntirenze 9,000. Ibi bibaye nyuma y’iminsi abubatsi bamwe bahagaritse akazi, bivugwa ko nta sima ikiboneka ku isoko.

Igiciro cya sima ikorerwa mu Rwanda cyari kimaze kugera ku mafaranga ari hagati 13.000 kugeza kuri 16.000, uvuye ku mafaranga 8.700.

Ministeri y’ubucuruzi n’inganda, ivuga ko ibi byatewe nuko mu minsi ishize uruganda rwa CIMERWA ruherereye mu karere ka Rusizi, rwari mu bikorwa byo kuvugurura ama mashini yarwo, ndetse bihurirana nuko ibyo bikorwa byanakorerwaga no mu nganda zikora sima mu karere.

Ministiri Vincent Munyeshyaka ushinzwe ubucuruzi, yabwiye Radiyo Ijwi ry’Amerika, ko hari abacuruzi benshi bitwaje iri zamuka, batangira guhenda sima. Yavuze ko ubu ikibazo cya sima cyarangiye, ko abacuruzi badakwiye kongera guhenda abaguzi.

Leta ivuga ko mu myaka ibiri iri imbere, uruganda rwa CIMERWA rwitezweho kujya rutanga sima ikenerwa mu Rwanda, ku buryo ruzajya rusohora toni 600,000 ku mwaka.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo