Bamwe mu baturage batandukanye bo mu midugudu igize akagari ka Mubuga mu Murenge wa Musaza, Akarere ka Kirehe bavuga ko bamaze igihe kitari gito basaba umuriro w’amashanyarazi bakagerekaho ko kuba badafite umuriro w’amashanyarazi bibadindiza bigatuma batabasha gukora ibikorwa by’iterambere nko kugura ibyuma bisya n’ibindi bikenera umuriro w’amashanyarazi ufite ingufu.
Uwitwa Rukeshangabo Jean Marie Vianney wo mu Mudugudu wa Kiyovu Akagari ka Mubuga Umurenge wa Musaza wanashinzwe igikorwa cyo gukusanya amafaranga avuga ko bahereye kera bawushaka banagerekaho no kugira igitekerezo cyo kuwikururira bakusanya amafaranga biranga biba iby’ubusa ntibawuhabwa.
Ati " Twawirutseho tuwusaba dukusanya miliyoni ebyiri ngo baze baduhe uwo muriro birapfa, ubwo urumva ko twibereye mu bwigunge aha ngaha".
Twashakaga kugira ngo twikururire tuwuturukije aho abatuniziya bari bagejeje ahantu hitwa mu Kaziba igihe byari bikiri EWASA ikorera i Kibungo birinda bigera i Nyakarambi tugenda tuwusirisimbaho kugeza magingo aya nta muriro turabona”.
Akomeza agira ati " Ubwo noneho baratubwira ngo twandike abantu, icyo gihe nanditse abantu 400 maze kubandika, nuko tubibwira akarere, umurenge n’akagari bose bari babizi. Ubwo baratubwira ngo ingengo y’imari ntiyabakundira ko umuriro bawugeza aha,ngo reka babanze bawujyane Gasarabwayi ubwo twebwe tuzagerwaho mu gihe kizaza kiri imbere”.
Mugenzi we yunzemo ati " Biratudindiza mu iterambere umuntu aba akwiriye kuba yagura icyuma gisya gikoresha umuriro ariko kuba nta muriro dufite urumva kiba ari ikibazo, twahereye kera tuwusaba bakavuga ngo tuzabakorera ubuvugizi ariko kugeza n’ubu umuriro ntawo turabona”.
Avuga ko ibyuma bisya bihaba bikoresha mazutu ariko iyo byapfuye bakora urugendo rurerure bajya aho bita mu mujyi ubwo kugerayo bagakoresha amasaha agera kuri atanu kugenda no kugaruka naho kuri moto bakabaca ibihumbi bibiri.
Umuyobozi w’Akarere ka Kirehe Muzungu Gerald avuga ko ibyo bamwe mu baturage bavuga byo kutagira umuriro w’amashanyarazi ari ukuri ariko abatuye mu kagari ka Mubuga byibura bo hari imidugudu ifite umuriro ugereranyije n’imwe mu mirenge ifite utugari tutanafite n’umudugudu numwe ufite umuriro.
Meya Muzungu yasabye aba baturage kwihangana kuko kuhashyira umuriro w’amashanyarazi bijyana n’ubushobozi ariko kandi ngo bakwiye gukomeza kugura imirasire y’izuba, nabo bakazagerwaho mu bihe bizaza.
Yagize ati " Icyizere twabaha cya mbere nabo ni uruhare rwabo kuko bijyana n’ubushobozi uko bwabonetse. Nabo icyo nabasaba bashakishe imirasire y’izuba kuko hari sosiyete zitanga iyo mirasire bijyanye n’ubushobozi bw’umuntu”.
Akarere ka Kirehe kuva mu 2010 kugeza ubu kari ku gipimo hafi cya 50% mu kugira umuriro w’amashanyarazi ari naho ubuyobozi bw’akarere buhera busaba abaturage kwihangana bakabanza bagasaranganya n’ibindi bice bitarabona na mukeya gusa baka bakoresha uburyo bw’imirasire.
Gahunda ya guverinoma y’imyaka irindwi (NST1) iteganya ko mu 2024 buri rugo mu Rwanda ruzaba rucana umuriro w’amashanyarazi cyangwa uwukomoka ku ngufu z’izuba ku gipimo 100%.
/B_ART_COM>