Kimisagara: Umugore yatekewe umutwe n’uwamwizezaga kumukiza ibibazo, amutwara asaga Miliyoni

Polisi y’u Rwanda irakangurira abaturage kwirinda icyaha cy’ubwambuzi bushukana kandi bakagira uruhare mu kuburwanya bayiha amakuru y’ababukora.

Ubu butumwa buje bukurikira ifatwa ry’umugabo witwa Bimenyimana Leopold w’imyaka 42, wafatiwe mu kagari ka Kimisagara, mu Murenge wa Kimisagara, mu karere ka Nyarugenge, nyuma yo gutekera umutwe no kwizeza ibitangaza umuturage akamutwara amafaranga y’u Rwanda arenga miliyoni imwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali Senior Superintendent (SSP) Emmanuel Hitayezu yagize ati " Hari ku itariki ya 15 uku kwezi, mu rugo rw’umugore witwa Uwamahoro Charlotte w’imyaka 32 haje umuntu (umugore basanzwe baziranye), amubwira ko afite ibibazo byinshi ndetse binashobora kumuviramo urupfu. Yamusezeranyije ko hari umuntu azi wamufasha gusohoka muri izo ngorane ".

SSP Hitayezu yakomeje avuga uwamahoro yagize ubwoba, ndetse amusaba kumugeza kuri uwo muntu. Bombi bagiye ku mugabo witwa Bimenyimana Leopold wiyitaga umuvuzi gakondo kandi werekwa ibizaba mu gihe kizaza nk’uko yabyivugiraga. Yabwiye uyu mugore ko kugira ngo amufashe gusohoka muri izo ngorane, ari uko yajya kuri banki kubikuza amafaranga afiteyo yose akayamuzanira. Byarangiye amuhaye amafaranga miliyoni imwe n’ibihumbi 770.

SSP Hitayezu yavuze ko Bimenyimana akimara gufata ariya mafaranga, yahaye imiti Uwamahoro nyuma yo kuyinywa yahise asinzira; aho akangukiye abura ba batekamutwe; maze yiyambaza Polisi, nayo ifata Bimenyimana wiyitaga umuvuzi gakondo, naho umugore bari bafatanyije we aracyashakishwa. Ubu yashyikirijwe Urwego rw’Ubugenzacyaha-RIB; ubu rurimo gukurikirana icyo kibazo.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Mujyi wa Kigali, yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira bene ibi byaha, bahanahana amakuru ku gihe y’umuntu uwo ariwe wese waba akekwaho kubikora kugira ngo bene aba banyabyaha bafatwe kandi bashyikirizwe ubutabera.

Yagize ati " Ubwambuzi bushukana, ni icyaha gihanwa n’amategeko y’u Rwanda. Uretse no kuba ari icyaha gituma uwagifatiwemo ashobora gufatwa akanafungwa, kinatuma kandi ukekwa ashobora guhura n’ibindi bibazo birimo gutanga amande."

Ingingo ya 318 yo mu gitabo cy’amategeko ahana y’u Rwanda iteganya ko, umuntu wese, abigiriye kwambura ikintu icyo ari cyo cyose cy‟undi, agatuma bakimuha ari uko akoresheje amayeri y‟ubwambuzi, wiyitirira amazina atari yo cyangwa imirimo adafitiye ububasha cyangwa agira ngo yizeze icyiza cyangwa atinyishe ko hari ikizaba kibi maze akambura undi imari ye yose cyangwa igice cyayo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itatu (3)kugeza ku myaka itanu (5) n‟ihazabu y‟amafaranga y‟u Rwanda kuva kuri miliyoni eshatu (3.000.000) kugeza kuri miliyoni eshanu (5.000.000).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo