Kigali: Polisi yerekanye bamwe mu bamotari bahindura ibirango bya Moto

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki ya 30 Ukuboza Polisi yeretse itangazamakuru abantu 9 bari basanzwe bakora umurimo wo gutwara abagenzi kuri moto (Abamotari).

Bakurikiranweho guhindura ibirango bya moto (Plaque), aho bahinduraga cyangwa bagahisha imibare n’inyugu by’umwimerere biranga moto. Igikorwa cyo kuberekana cyabereye ku Muhima ahakorera ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Mizero Olivier ni umwe mu bamotari bafashwe, yemeye icyaha yakoze cyo guhindura pulake ya moto, avuga ko yabikoze agamije gukwepa za Camera zo mu muhanda zamwandikiraga amande yo kurenga ku muvuduko wagenwe.

Yagize ati” Polisi yaramfashe kuko nahishe pulake ya moto natwaragaho abagenzi hano mu Mujyi wa Kigali. Nabikoze muri cya gihe mu Mujyi wa Kigali hari hashyizwe Camera mu byapa by’umuvuduko wa 40, maze kubikora ntabwo ziriya Camera zongeye kunyandikira kugeza ubwo tariki ya 15 Ukuboza 2021 nafashwe.”

Mizero yakomeje avuga ko yafashe umwanzuro mubi amaze kwandikirwa amande inshuro ebyiri, avuga ko yabonye atazabona amafaranga yo guhora atanga ahisha inyuguti ya Z iba kuri Pulake ya Moto ye. Arasaba imbabazi ndetse anakangurira abamotari bagenzi be kwirinda kuzakora icyaha nk’icyo yakoze.

Sibomana Daniel nawe avuga ko pulake ya Moto yagize ikibazo ivaho irange, aho yakagiye kurisubizaho uko ryari rimeze by’umwimerere we yahise ashiraho agapapulo gafasheho, byahose bituma Pulake ihinduka.

Yagize ati” Ubundi Pulake ya moto yanjye yari yandikishije ibara ry’umutuku, ryarasibamye mpita nshyiraho otokora y’umuhondo bituma Pulake itagaragara neza. Iyo uyegereye nibwo ubasha kubona pulake, ariko iyo uri kure ntabwo wayibona, ndasaba imbabazi kuko nagomba kujya gukosoza pulake bakazisibura neza.”

Ngarambe Daniel, Umuyobozi w’impuzamahuriro y’abamotari mu Rwanda yavuze ko iriya myitwarire y’abamotari ifite ingaruka haba ku bamotari bagenzi babo kandi ababikora usanga baba bagamije gukora ibyaha.
Yagize ati” Aba bamotari bahindura pulake bateza ibibazo bagenzi babo kuko hari uwo bandikira ugasanga ubutumwa bugiye ku wundi mumotari ufite pulake y’umwimerere, hari abifashisha ziriya moto bagakora ibyaha byo gushikuza abantu nijoro, ubucuruzi bwa magendu n’ibindi.

Ngarambe yakomeje avuga ko ibikorwa bya bariya bamotari bitesha agaciro umwuga wo gutwara abagenzi kur moto, aboneraho gukangurira abayobozi b’amakoperative n’abashinzwe umutekano mu bamotari gukomeza gufatanya na Polisi mu guca burundu abamotari bagikora biriya byaha.

Ati”Aba bamotari barimo kudusiga isura mbi ariko ntabwo tuzabemerera, turakangurira abayobozi b’amakoperative kugenzura bene aba bamotari kugira ngo bafatwe kandi tunakangurira abagenzi nabo kujya babanza bagashishoza kuri moto zibatwaye.Turanasaba abafite moto kujya bagenzura ko umumotari utwara moto ye nta bindi bintu yayihinduyeho byamuteza ibibazo.”

Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, Senior Superintendent of Police(SSP) Rene Irere yagaragaje ko abafatwa bahinduye cyangwa bahishe Pulake biregura bavuga ko babiterwa no gutinya kwandikira na Camera. Ni ibintu asanga ari urwitwazo ko ahubwo bahisha ibirango bya moto bafite indi migambi yo gukora ibyaha.

Yagize ati” Hano hari moto 16 ariko ni zimwe muri nyinshi cyane twagiye dufata mu bihe bitandukanye, iyo bafashwe bisobanura bavuga ko ari ugutinya camera ariko biratandukanye cyane. Abenshi usanga baba bagamije gutwara ibiyobyabwenge, gushikuza no kwambura abagenzi nijoro n’ibindi byaha kurusha gutinya ko bandikirwa na za Camera.”

SSP Irere yibukije abatwara abagenzi kuri Moto ko ibyo bakoze ari icyaha cyo guhindura inyandiko gihanwa n’amategeko, abagira inama yo kubicikaho kuko Polisi itazahwema kubafata bakabihanirwa.

Ati” Ntabwo wahindura ibirango wahawe n’Igihugu ukagira ngo uzabihindura birangire gusa, abatarafatwa n’uwabitekerezaga turabagira inama yo kwisubiraho bakabireka. Bitangira ari amakosa yo mu muhanda ariko iyo hingereyeho guhindura pulake ibiba icyaha gihanwa n’amategeko.”

Itegeko no Nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 mu ngingo yaryo ya 276 ivuga ko umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwa icyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo