Kigali: Polisi yerekanye abakora impushya zo gutwara ibinyabiziga z’impimbano

Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 24 Nzeri ku kicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali i Remera mu Karere ka Gasabo Polisi yeretse itangazamakuru abantu Bane bacyekwaho guhimba impushya zo gutwara ibinyabiziga bakambura abaturage biyise abapolisi bo mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda.

Abafashwe ni Ishimwe Desire, Ndacyayisenga Elie, Nikwigize David na Manirakiza Theoneste.

Niyonsenga Abouba ni umwe mu bantu bari bagiye kwamburwa na bariya bantu, yavuze ko bamubwiraga ko ari abapolisi bamubwira ko bazamuha uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga (Perime).

Yagize ati " Baje mu Karere ka Kayonza hashize amezi 3, batubwira ko niba twifuza kubona perime bazabidufashamo. Batubwiraga ko ari abapolisi kandi bari banafite amapingu kandi batwizeza ko tuzabishyura bamaze kutugezaho izo perime."

Niyonsenga yakomeje avuga ko Ishimwe Desire yamuhamagaye amusaba ko bahurira mu Mujyi wa Kigali amwereka perime zigera muri 50 z’inkorano harimo iyo yamukoreye.

Ati "Amaze kunyereka izo perime yambwiye ko kwari ukunyemeza ko iyanjye nayo irimo ko ashobora kuzisubiza ku ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Yasabye kumwishyura amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 350, narabyanze mubwira ko nzayishyura maze gusuzuma ko ari nzima. Nibwo nahise njya ku ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda ntanga amakuru."

Ndacyayisenga Elie ni umwe mu bafashwe, yavuze ko yafatanyaga na bagenzi be gukora ziriya mpushya z’impimbano babitewe n’ubukene.

Yagize ati" Twagize ubukene tubura amafaranga yo gukodesha inzu, naje guhura n’izi nshuti zanjye tuganira uko twabona amafaranga twanzura kujya duhimba perime."

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.

Yagize ati" Bariya bantu bagendaga biyita abapolisi ndetse banahimba inyandiko zirimo impushya zo gutwara ibinyabiziga bagamije kwambura abaturage. Ni kenshi twerekana abantu nk ’aba kandi tuzakomeza kubikora."

CP Kabera yakanguriye abantu kujya bitondera abantu babizeza ibitangaza kuko akenshi baba bagamije kubambura.

Ati " Duhora dukangurira abaturage kuba maso kandi bakirinda inzira z’ubusamo zibashora mu bantu babambura amafaranga yabo. Buri serivisi igomba gutangwa n’urwego rubifitiye ububasha kandi bagomba kujya bagera ku biro ahatangirwa izo serivisi aho kugana bariya babambura."

Bariya bantu uko ari 4 bashyikirijwe Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

Ingingo ya 276: Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano

Umuntu wese uhimba cyangwa uhindura mu buryo ubwo ari bwo bwose inyandiko cyangwa ikindi kintu cyanditseho igitekerezo, ashyiraho umukono cyangwa igikumwe bitari byo, yonona inyandiko cyangwa imikono, asimbuza abantu abandi, ahimba amasezerano, imiterere y’ingingo zayo, igitegetswe gukorwa cyangwaicyarangije kwemeranywa, aba akoze icyaha.

Umuntu wese, ku bw’uburiganya, wandika, wandikisha ibintu bidahuye n’ukuri cyangwa ukora imenyekanisha ritari ryo afatwa nk’uwakoze icyaha cyo gukora ibihimbano.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenga miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano. Umuntu wese uzi ko inyandiko ari impimbano, akayikoresha ku buryo ubwo ari bwo bwose, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa ibihano biteganyijwe mu gika cya 3 cy’iyi ngingo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo