Kigali: Polisi yafashe ucyekwaho kwambura abashoferi yiyita umupolisi

Polisi y’u Rwanda kuri uyu wa Kabiri tariki ya 21 Nzeri yafashe uwitwa Rutaganda Augustin w’imyaka 48 ucyekwaho kwambura amafaranga abashoferi bakoze impanuka ababwira ko ari umupolisi ushinzwe impanuka. Rutaganda yeretswe itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu tariki ya 22 Nzeri ku cyicaro cya Polisi mu Mujyi wa Kigali.

Uyu Rutaganda ubundi yari asanzwe ari umushoferi w’imbangukiragutabara (Ambulance) kuri bimwe mu bitaro byo mu Mujyi wa Kigali, yemeye ko yajyaga yambura abatwara ibinyabiziga abisabira imbabazi.

Yagize ati” Ubundi njyewe nazanaga imbangukiragutabara nje gutwara abakomeretse, iyo nageraga ahabereye impanuka najyaga mu biganiro n’abakoze impanuka (abashoferi) nkabasaba nimero za telefoni. Nyuma nkabahamagara mbabwira ko ndi umupolisi wari mu bapimye impanuka nibanyoherereza amafaranga ndabafasha gusubirana ibyangombwa byabo. Nari maze kwakira amafaranga y’abantu Batatu buri muntu yagombaga kubanza kunyoherereza amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 10. Ndicuza ibyo nakoze kuko binyangirije isura ndetse n’umuryango wanjye ndasaba imbabazi.”

Manirafasha Anicet avuga ko yoherereje Rutaganda amafaranga y’u Rwanda ibihumbi 100, nyuma yo kumubwira ko ari umupolisi wapimye impanuka ye kandi uwo yagonze arwaye bikomeye akeneye ubufasha, nyuma amaze kuyamwoherereza yahise akuraho telefoni ntiyongera kumubona.

Ati” Tariki ya 8 Nzeri nagonze umuntu ahitwa kwa Kiruhura, nahise mpamagara Polisi n’imbangukiragutabara kugira ngo bamfashe. Nyuma naje guhamagarwa n’umuntu ntazi wiyita umupolisi ambwira ko anzi neza ko twahuriye ahabereye impanuka. Yansabye kumwoherereza amafaranga ibihumbi 100 yo kwita ku murwayi kuko ngo uwo murwayi nagonze kuko nta bwishingizi yari afite.”

Manirafasha akomeza avuga ko nyuma yo kohereza ayo mafaranga yagerageje guhamagara ya nimero asanga yavuyeho nuko yihutira kubimenyesha Polisi ibimubayeho kugeza ubwo yaje guhamagarwa bamubwira ko ucyekwaho ubwo bwambuzi yafashwe.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commission of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko Rutaganda yafatiwe mu bikorwa bya Polisi nyuma y’amakuru yari amaze gutangwa na bamwe mu bo yagiye yambura.

Yagize ati” Abanyabyaha bakomeza kwiyitirira inzego z’umutekabo ariko icyo bagomba kumenya ni uko bazajya bakurikiranwa bagafatwa. Uriya mushoferi w’imbangukiragutabara yagendaga akusanya amakuru y’abantu bakoze impanuka nyuma akabahamagara yiyise umupolisi akambura abantu. Yabizezaga ko azabafasha gukemura ibibazo by’impanuka bakoze.”

CP Kabera yasabye abaturage by’umwihariko abashoferi kuba maso bakajya basuzuma neza bakamenya umuntu ubahamagaye. Yabakanguriye kujya batunga nimero za telefoni za Polisi yo mu gace batuyemo kugira ngo bajye bazitabaza igihe babonye amakuru y’abantu bakora ibyaha.

Rutaganda yahise ashyikirizwa Urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) kugira ngo hatangire iperereza ryimbitse.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, Ingingo ya 174 ivuga ko Umuntu wese wihesha umutungo w’undi, imari ye yose cyangwa igice cyayo mu buryo bw’uburiganya yiyitiriye izina ritari ryo cyangwa umurimo adafitiye ububasha cyangwa akizeza icyiza cyangwa agatinyisha ko hari ikibi kizaba, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW)

Ingingo ya 281 ivuga ko Umuntu wese wiyitirira urwego rw’umwuga wemewe n’ubutegetsi, impamyabushobozi, impamyabumenyi zitangwa n’urwego rubifitiye ububasha cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa bashyizweho n’urwego rubitiye ububasha, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’ukwezi kumwe (1) ariko kitageze ku mezi atandatu (6) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) ariko atarenze miliyoni imwe (1.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Ingingo ya 279 ivuga ko Umuntu wese utabigenewe, wivanga mu mirimo y’ubutegetsi ya gisivili cyangwa iya gisirikare cyangwa wiha gukora umwe muri iyo mirimo, wiyita umukozi wa Leta atari we cyangwa wambara ku mugaragaro umwambaro w’ubutegetsi, umwambaro uhuriweho n’abahuje umurimo, urwibutso cyangwa ikimenyetso, agambiriye kuyobya rubanda, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarenze imyaka itatu (3) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana atatu (300.000 FRW) ariko atarenze ibihumbi magana atanu (500.000 FRW).

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo