Kigali: Polisi yafashe batanu bacuruzaga amavuta yangiza uruhu

Ku wa mbere tariki ya 29 Ugushyingo 2021, Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu n’ibindi byaha (ASOC) ryataye muri yombi batanu bafashwe bacuruza amavuta yangiza uruhu atemewe gucuruzwa mu Rwanda azwi ku izina rya Mukorogo mu bice bitandukanye by’umujyi wa Kigali.

Abafashwe ni Niyonsaba Albert w’imyaka 35, na Bigirimana Aaron w’imyaka 31, bafatiwe mu murenge wa Rusororo mu karere ka Gasabo, Mutabaruka Eugene w’imyaka 28, wafatiwe mu murenge wa Masaka, mu karere ka Kicukiro hamwe na Mukamuruta Valentine w’imyaka 43 na Ntawinanirwa Jean Claude ufite imyaka 29 y’amavuko bafatiwe Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge.

Abo bombi bafatanwe amacupa 487 y’amoko atandukanye y’amavuta yahagaritswe gucuruzwa ku isoko ryo mu Rwanda bitewe n’uko afite ibinyabutabire byangiza uruhu; arimo Caro light, Mediven, Epiderm Crème, Beauti, Coco Pulp, Éclair 600, Extra clair, Infini Clear, Extra&White na Rapid Clair.

Mutabaruka Eugene umwe mu bafatanwe amavuta atemewe ubwo berekwaga itangazamakuru yavuze ko yatangiye gucuruza amavuta umwaka ushize, amavuta yafatanwe akaba yayaranguraga n’abacuruzi bagendaga bayacuruza mu muhanda.

Yagize ati: “Nafashwe ejo saa yine z’amanywa ubwo abashinzwe umutekano bazaga mu iduka ryanjye bakansangana amacupa 15 y’amavuta atemewe. Maze umwaka nkora ubucuruzi bw’amavuta ariko ni ubwa mbere nari ntangiye gucuruza aya mavuta atemewe nkaba nari narayaranguye n’abantu bagendaga bayacururiza mu nzira.”

Bigirimana nawe ni umwe mu bafatanwe amavuta atemewe, yemeye ko yari abizi ko ubu bucuruzi bubujijwe abisabira imbabazi.

Yavuze ati:“Mu by’ukuri nari nsanzwe mbizi ko amavuta nafatanwe ari amwe mu yaciwe gucuruzwa mu Rwanda, mbese nta kindi navuga uretse kuba mbisabira imbabazi nkangurira n’undi wese ukiyacuruza kuba yabireka agacuruza gusa amavuta yamewe.”

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) Kabera yavuze ko abafatiwe mu bucuruzi bw’amavuta atemewe byaturutse ku mikoranire myiza n’abaturage.

Yagize ati:”Abafashwe bafatiwe mu bikorwa bya Polisi biturutse ku mikoranire myiza dufitanye n’abaturage baduha amakuru y’abacyekwaho gucuruza amavuta atemewe. Duhora dukangurira uwo ariwe wese uziko akora ubucuruzi bw’ayo mavuta kuba yabireka agacuruza ibyemewe kuko nawe amaherezo azamenyekana agafatwa.”

CP Kabera yongeye kwibutsa ko amavuta ya mukorogo yahagaritswe kubera ingaruka mbi zayo ku buzima bw’abayakoresha aburira abakora ubucuruzi bwayo ko hazakomeza imikwabu yo kubashakisha aboneraho no gusaba abaturarwanda kwirinda kuyisiga ahubwo bakamenyesha inzego z’umutekano aho babonye acururizwa.”

Abafashwe bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB) kugirango bakurikiranwe.

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku buzima (OMS) rivuga ko ayo mavuta ashobora kugira ingaruka zikomeye ku mpyiko n’umwijima, abaganga kandi bavuga ko ingaruka zayo zihita zigaragara ku ruhu kuko ruhita rutukura.

Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange Ingingo ya 266 ivuga ko Umuntu wese ukora, ugurisha, utanga ibintu bibujijwe bikurikira: umuti; ibintu bihumanya; ibintu binoza cyangwa bisukura umubiri; ibindi bikomoka ku bimera; aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe (1) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshanu (5.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo