Kigali Farms yatangije gahunda yo kurwanya imirire mibi yifashishije ibihumyo - AMAFOTO

Uruganda rw’ibihumyo bwa Kigali Farms rwatangije gahunda yo kurwanya imirire mibi mu baturage bifashishije ibihumyo. Bahereye mu Karere ka Burera ndetse bafite gahunda yo kugeza iyi gahunda mu tundi turere tw’igihugu hibanzwe mu Ntara y’Amajyaruguru n’iy’ i Burengerazuba.

Kigali Farms ifatanyije na Oxfam batangije uburyo bwo kugabanya imirire mibi bashishikariza abantu guhinga no kurya ibihumyo byo mu bwoko bwa Pureloti, babereka ibyiza byabyo bituma umuntu agira ubuzima bwiza kandi buzira umuze. Ibihumyo bya Pureloti nibyo bihumyo bya mbere byoroshye guhinga ndetse n’imigina yabyo iboneka byoroshye.

Kuri uyu wa Gatanu tariki 16 Ugushyingo 2018 nibwo Kigali Farms yatashye ku mugaragaro imirima y’ibihumyo yubakiye abaturage mu Karere ka Burera mu Murenge wa Gahunga , Akagali ka Kidakama . Ni imirima yubatse mu nzu nto zifite metero kare enye n’igice ( 4.5 m2).

Ndazigaruye Christian ushinzwe ubukangurambaga muri Kigali Farms yasobanuriye umunyamakuru wa Rwandamagazine.com ko izo nzu zubakishijwe ibidasesa kuko ngo bibasha kuboneka ku buryo bworoshye mu Majyarugu kandi bikarinda ko hari izuba ryinjiramo. Ubusanzwe ibihumyo bihingwa ahantu hari ubuhehere n’ubukonje bikazirana n’ubushyuhe ndetse n’izuba.

Christian akomeza avuga ko mu kubaka buri nzu byatwaye agera ku bihumbi ijana na mirongo itanu (150.000 FRW) yose yatanzwe na Kigali Farms ubundi bazegurira abaturage. Mu karere ka Burera ari naho iyi gahunda yatangiriye hubatswe inzu nto 15 ari nazo zatashywe kuri uyu wa Gatanu.

Zibasha guhingwamo imigina igera kuri 300. Iyo abaturage 2 cyangwa 3 bamaze kuzuza amafaranga agura iyo migina nibwo bahabwa inzu bazajya bahingamo. Umugina umwe ugura 300 FRW. Imigina 300 igura 90.000 FRW. Mu mezi 3 hasarurwamo ibiro biri hagati ya 12o na 150. Ikiro kimwe kigura 1200 FRW. Ni ukuvuga ko abaturage bahingamo, mu mezi 3 baba babasha kungukamo amafaranga ari hagati ya ibihumbi ijana na mirongo ine na bine kugeza ku ijana na mirongo inani ( 144. 000 FRW na 180.000 FRW).

Christian avuga ko atari ngombwa ko umuturage yirirwa muri ubu buhinzi, ahubwo abifatanya n’indi mirimo ya buri munsi. Icyo asabwa ni ukuvomerera 3 ku munsi, ubundi akajya akurikirana imihindukire y’ubuhehere n’ubukonje buba buri muri ako kazu. Haba harimo utwuma twerekana ibipimo, ubundi akandi mu ikayi yabugenewe ibipimo bya buri munsi.

Mbere ngo hubakwagwa inzu nini ariko hakajyamo inzira zatumaga hahingwa ku buso buto kuko inzira ngo zafataga nibura 40%, ubuso bwo guhingaho bukaba 60%. Ni uburyo Thierry avuga ko bwabaga bunahenze ariyo mpamvu bubakiye abaturage inzu nto kandi zishobora guhingwaho ku buso bunini.Uburyo bw’uruziga ngo bufasha guhinga imigina myinshi kuri Metero kare nke.

Kigali Farsms igurira abaturage iba yarahaye inzu 30% by’umusaruro wabo ariko ngo hari n’igihe isanga bamaze kuwumara bawugurisha kuko abaturage bamaze kumenya ubwiza n’akamaro k’ibihumyo.

Mukeshimana Ariane ushinzwe ubuziranenge bw’ibihumyo muri Kigali Farms yavuze ko kugira ngo abaturage babashe kumenya guhinga neza ibihumyo no kubona umusaruro wisumbuyeho , babagenera amahugurwa yo kubihinga, kubifata neza, kubigirira isuku no kwita ku buziranenge bwabyo. Ubuziranenge ngo ni ikintu bitaho cyane kuko bitabufite ntabwo bakwirirwa banabijyana ku isoko.

Ariane yasobanuriye abari muri uyu muhango ko ibihumyo bishobora gutunganywa mu buryo bunyuranye: isosi, amasambusa, croquettes, Boulettes, …Yasobanuye ko akamaro k’ibihumyo ari kenshi harimo ko bishobora gusimbuzwa inyama kandi bikaba bidafite ibinure, kongerera umubiri ubudahangarwa, gutuma umubiri udasaza imburagihe,…

Ibihumyo kandi ni byiza cyane ku bana kuko bikungahaye kuri Proteines na Vitamines.

Nyirarukundo Safi Desanges umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Ntara y’Amajyarugu ari nawe wari uhagarariye Guverineri Gatabazi muri uyu muhango, yashimiye byimazeyo Kigali Farms uko iri gufasha abaturage guca ukubiri n’imirire mibi. Yabasezeranyije ubufatanye busesuye bw’Intara y’Amajyaruguru na Leta y’u Rwanda muri rusange.

Ati " Gahunda y’abafatanyabikorwa tuyiha agaciro cyane kuko abashyize hamwe, byose birashoboka. Igikorwa nkiki tukibona nk’icy’agaciro kandi ubu bufatanye tugomba kubushyiramo imbaraga kuko Intara yacu n’igihugu muri rusange twahisemo ko tugomba kurandura ibibazo byose bibangamiye umuturage harimo n’icy’imirire mibi no kugwingira.

Ubuhinzi bw’ibihumyo ni kimwe mu bisubizo byo kurwanya imirire mibi no kurwanya igwingira mu baturage bo muri Burera no mu Majyaruguru muri rusange."

Safi Desanges yakomeje avuga ko Intara y’Amajyaruguru yashyizeho gahunda yihariye yo kurwanya imirire mibi n’igwingira ry’abana. Kuri buri shuri ngo hashyizweho gahunda yo kuhatera ibiti by’imbuto. Abaturage bari gushishikarizwa nabo guhinga imbuto n’imboga.

Intara y’Amajyaruguru niyo ifite Uturere twinshi dufite ikigero cyo kugwingira cy’abana kiri hejuru . Akarere ka Nyabihu kari ku isonga mu kugira umubare munini w’abana bagwingiye, aho bari kuri 51% mu gihe igihugu kiri kuri 38% .

Kugwingira ku bana ngo biba akenshi mu minsi 1 000 yabo ya mbere kuva basamwe. Ingaruka zabyo ni ukugwingira k’umubiri no kugwingira k’ubwonko bituma uwagwingiye adatanga umusaruro yakabaye atanga abaye ataragwingiye, bityo n’ubukungu bukagwingira ku kigero cya 10% nk’uko biheruka gutangazwa na Dr Anita Asiimwe ushinzwe iby’iki kibazo mu Rwanda.

Laurent Demuynck ukuriye Kigali Farms yavuze ko bahisemo guhinga ibihumyo mu Rwanda kuko ngo hari ikirere cyiza cyo kubihingamo ndetse bikaba binashobora guhingwa mu buryo bworoshye kandi bikaba bigirira akamaro kanini umubiri kuko bishobora gusimbuzwa inyama kandi umuntu akabirya nta ngaruka biri bumugireho nk’inyama ziba zifite urugimbu.

Ati " Kigali Farms ni sosiyeti ikorera inyungu ariko intego yacu ya mbere ni ukugabanya imirire mibi mu baturage. Impamvu twahisemo guhinga ibihumyo ni uko bishobora guhingwa ku buso buto kandi ugasaruramo umusaruro mwinshi cyane.

Ku kazu gato nk’aka ushobora gusaruramo ibiro byinshi by’ibihumyo kandi bikakwinjiriza amafaranga menshi."

Yakomeje avuga ko bateganya kugira ’Centres’ 50 nkiyo batashye kuri uyu wa Gatanu. Buri centre ngo izaba yubatsweho inzu 20 zihingwamo ibihumyo.

Yasoje ashimira Leta y’u Rwanda uburyo ikomeza gushyira imbaraga mu kurinda abaturage imirire mibi.

Ati " Ndashimira Leta y’u Rwanda uburyo bahorana ku mutima kuzamura imibereho myiza y’abaturage. Aho nagiye nkomanga hose banyakiraga neza kubera intego zacu zijyanye n’iz’igihugu cy’u Rwanda."

Ibihumyo bibamo amoko aribwa agera kuri 19. Ibihumyo bigira intungamubiri zinyuranye zaba izubaka umubiri ndetse niziwurinda indwara. Ibihumyo kandi bifasha umubiri w’umuntu kudahura n’indwara ziterwa n’imirire mibi, bikarinda indwara zijyanye no kugira amaraso make, bigatuma igifu n’amara bikora neza, bikanafasha ubiriye kwituma neza.

Binongerera umubiri ubudahangarwa (ubushobozi bwo kwirwanaho). Mu kandi kamaro ni uko birinda indwara ziterwa no kugira ibinure byinshi mu miyoboro y’amaraso, bigatuma amaraso akura neza kandi agakomera. Ibihumyo bituma ubiriye agira umubiri utoshye kandi ukomeye, bikanafasha izindi ntungamubiri gukora neza akazi kazo.

Kigali Farms ibihinga mu Rwanda yashinzwe muri 2010 igamije kwifashisha igihingwa cy’ibihumyo mu guteza imbere ubukungu bw’abaturage ndetse n’imirire yabo.

Uruganda rukora imigina yifashisha mu guhinga ibihumyo ruherereye mu Majyaruguru mu Karere ka Gicumbi. Ifite kandi urundi ruganda ihingamo ibihumyo mu Karere ka Musanze mu Murenge wa Gacaca, Akagali ka Kabirizi, umudugudu wa Mata.

Kigali Farms ihinga ubwoko butandukanye bw’ibihumyo bacuruza mu mahoteli i Kigali, i Musanze, muri Uganda ndetse no muri Kenya. Ubuziranenge bw’ibihumyo byabo babiherewe icyemezo gitanwa n’ikigo cy’igihugu gishinzwe gutsura ubuziranenge (RSB).

Inzu zihingwamo ibihumyo ari nazo zatashywe ku mugaragaro

Uko umugina uba uteye

Ibihumyo iyo bimaze gutangira kwera

Utwuma twifashishwa mu gupima ubuhehere n’ubukonje

Abaturage 2 cyangwa 3 bashobora gufatanya inzu imwe

Abashyitsi bitabiriye uyu muhango beretswe banasobanurirwa uko ibi bihumyo bihingwa n’inyungu abaturage bazajya bakuramo

Itorero ryasusurukije uyu muhango

Hatanzwe ’Certificats’ ku baturage barangije amahugurwa yo guhinga ibihumyo no kubyitaho

Bamwe mu bakozi ba Kigali Farms

Ella Liliane Mutuyimana ushinzwe gukwirakwiza ibihumyo bihingwa na Kigali Farms

Ndazigaruye Christian ushinzwe ubukangurambaga muri Kigali Farms

Mukeshimana Ariane ushinzwe ubuziranenge bw’ibihumyo muri Kigali Farms

Laurent Demuynck ukuriye Kigali Farms akaba ari na we wayishinze

Nyirarukundo Safi Desanges umuyobozi ushinzwe Igenamigambi mu Ntara y’Amajyarugu yishimiye gahunda ya Kigali Farms

Mu bihumyo havamo ibiribwa binyuranye

Abaturage bahise bagaburirwa ibiribwa biva mu bihumyo

PHOTO:RENZAHO Christophe

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(3)
  • ######

    IBIHUMYO nibyiza cyane umuntu ubiriye ntasaza ahorana itoto

    - 21/11/2018 - 19:17
  • ######

    IBIHUMYO nibyiza cyane umuntu ubiriye ntasaza ahorana itoto

    - 21/11/2018 - 19:17
  • Niyonkuru Schadrack

    Muraho? Nakunze umushinga wanyu. Nge ndashaka kugura imigina. mubyemeye mutubwire uko twayibona. Murakoze

    - 13/04/2019 - 17:16
Tanga Igitekerezo