Kigali:Abantu batandatu baguye mu mpanuka y’ikamyo

Abantu batandatu nibo bapfuye abandi bane barakomereka mu mpanuka yabereye mu muhanda uva Yamaha werekeza ku Kinamba mu Karere ka Nyarugenge kuri iki Cyumweru, tariki 23 Ukwakira.

Umuvugizi w’ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe umutekano wo muhanda, Senior Superintendent of Police (SSP) Rene Irere, yavuze ko iyi mpanuka yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO yabuze feri ubwo yamanukaga iva Yamaha yerekeza ku Kinamba ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba.

Yagize ati:" Ni impanuka ikomeye yatewe n’ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite nimero RAD 421E, yaje kubura feri ubwo yamanukaga mu muhanda Yamaha-Kinamba mu mudugudu w’Amizero, Akagari k’Amahoro, mu Murenge wa Muhima mu Karere ka Nyarugenge igonga indi modoka y’ivatiri mbere y’uko ihanuka munsi y’ikiraro. Abaganga bahise bahagera batangira kwita ku nkomere."

Ku bw’amahirwe macye, abantu batandatu barimo n’uwari utwaye iyo kamyo n’abanyamaguru barimo abana babiri bitabye Imana. Imirambo yabo yamaze kugezwa ku bitaro bya Kacyiru.

Yakomeje agira ati:" Abandi bantu bane bakomerekeye mu mpanuka nabo bajyanywe kwa muganga aho barimo gukurikiranirwa hafi."

N’ubwo byagaragaye ko iyi kamyo yari ifite icyemezo cy’ubuziranenge ndetse n’akaringanizamuvuduko (speed governor), SSP Irere yagiriye inama abashoferi iteka kujya bagenzura imiterere y’ibinyabiziga byabo mbere yo guhaguruka, bakabanza bagakosora ikosa iryo ari ryo ryose babona rishobora guteza impanuka yahitana ubuzima bw’abantu ikanangiza ibikorwaremezo.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo