Mu Rwanda

Kigali: Abantu 45 bafashwe batwaye ibinyabiziga banyoye inzoga

Kuva tariki ya 28 Ukwakira kugera tariki ya 01 Ugushyingo Polisi yakoze ibikorwa byo gufata abatwaye ibinyabiziga banyoye inzoga. Muri ibyo bikorwa hafashwe abantu 45 barimo umwana w’imyaka 17 nawe yafashwe atwaye moto, afatwa saa yine z’ijoro yanyoye inzoga atanafite ibyangombwa bimwemerera gutwara ibinyabiziga, bose bafatiwe mu bice bitandukanye mu Mujyi wa Kigali.

Ubwo berekwaga itangazamakuru kuri uyu wa Kabiri tariki ya 2 Ugushyingo bicujije ibyo bakoze ndetse babisabira imbabazi. Bamwe muri bo bavuganye n’itangazamakuru bavuze ko batazongera guhirahira kwegera imodoka ngo bayitware igihe bazaba basomye ku nzoga.

Dushimimana Didace ni umwe mufashwe, yavuze ko yafashwe mu ijoro rya tariki ya Mbere Ugushyingo saa saba afatirwa mu Karere ka Gasabo, i Kibagabaga aho bakunze kwita ku mavaze. Yakanguriye abashoferi bagenzi be ndetse n’abanyarwanda muri rusange kujya birinda kwegera Vola igihe baziko basomye ku nzoga.

Yagize ati” Nageze ku bapolisi barampagarika barapima basanga mfite igipimo cya 0.47 by’umusemburo wa Alukolo mu maraso. Bahise bamfata ndetse n’ikamyo nari ntwaye barayifata, ndagira inama bagenzi banjye kujya birinda gutwara imodoka igihe bazi ko banyoye ku nzoga. Ibi bintu bishobora gutuma ukora impanuka ukahasiga ubuzima cyangwa ukica abandi bakoresha umuhanda.”

Muri aba bantu 45 harimo umwana w’imyaka 17 witwa Irakoze Olivier, avuga ko yafatiwe mu Murenge wa Gikondo mu Karere ka Kicukiro yerekeza mu rugo iwabo ku irebero, afatwa ku isaha ya saa yine z’ijoro atwaye moto y’iwabo. Irakoze aremera ko yafashe moto akayitwara agiye gushaka ishuri akaza guhura n’inshuti ze bakajya kunywa inzoga bukabiriraho, aranemera ko usibye no gufatwa atwaye ikinyabiziga yasinze nta n’ibyangombwa agira bimwemerera gutwara ikinyabiziga.

Yagize ati” Mu gitondo nafashe moto yo mu rugo njya gushaka ishuri mvayo saa mbiri z’ijoro, mu kugaruka nahuye n’inshuti zanjye duhurira i Gikondo tunywa inzoga burinda bwira. Abapolisi bamfashe saa yine z’ijoro ndimo gutaha, barapimye basanga mfite igipimo cya 0.10 by’umusemburo wa alukoro mu maraso.”

Irakoze aricuza ibyo yakoze agasaba imbabazi akavuga ko iyo akora impanuka byari kuba bibi cyane kuko yari yasinze kandi atwaye ikinyabiziga nta ruhushya afite rumwemerera gutwara ibinyabiziga.

Umuvugizi wa Polisi wungirije, Chief Superintendent of Police(CSP) Africa Sendahangarwa Apollo yongeye gukangurira abantu guhindura imyifatire bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye inzoga.

Yagize ati” Ibyo dukora byose tuba turimo gukumira impanuka zishobora guturuka ku businzi. Burya umuntu utwara ikinyabiziga yanyoye inzoga nta bushobozi aba afite kuko hari n’ababa batareba neza, haba hari ibyago byinshi byo guteza impanuka ukaba wahasiga ubuzima cyangwa ukagonga abandi barimo gukoresha umuhanda. Abantu duhora tubagira inama yo guhindura imyitwarire bakirinda gutwara ibinyabiziga banyoye, ibi bazabarinda ariya mande bacibwa ndetse no gufungwa iriya minsi ariko cyane cyane bizabarinda ibyago byo kuba bakora impanuka.”

Yakomeje avuga ko Polisi y’u Rwanda yagize igihe gihagije cyo gukora ubukangurambaga ku kurwanya impanuka kandi ntizigera ibihagarika, gusa abazajya barenga ku mabwiriza bazajya bafatwa babihanirwe.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)