Kicukiro: Polisi yafashe abasore bambuye umumotari moto bamaze kumuhambira

Polisi y’u Rwanda ikorera mu karere ka Ngoma mu Ntara y’Iburasizuba no mu karere ka Kicukiro mu Mujyi wa Kigali yafashe abasore 3 bamburaga moto abamotari bakajya kuzigurisha, izindi bakabanza kuzikuramo ibyuma bakabigurisha ukwabyo.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Chief Insepector of Police(CIP) Theobald Kanamugire yavuze ko ku mugoroba wo ku itariki 10 Ugushyingo hari umumotari wo mu karere ka Kayonza watanze ikirego avuga ko hari abantu bamwibiye moto ifite ibiyiranga RB 097 V ariko hakaba hari abamotari bo muri ako karere bavuze ko hari umuntu babonye atwara iyo moto yerekeza mu karere ka Ngoma mu murenge wa Murama.

Polisi zahise zihererekanya amakuru, nibwo kuri uwo mugoroba Polisi ikorera mu karere ka Ngoma yatangiye igikorwa cyo gushaka uwo muntu.

CIP Kanamugire yagize ati:”Polisi yo mu karere ka Kayonza ikimara kuduha ayo makuru twatangiye gushakisha uwo mujura, nibwo twageze mu gasantere(Centre) kari mu murenge wa Murama,dusanga abasore 2 bari mu kizu bakoreramo moto barimo kuzikuramo ibyuma bagiye kubigurisha ukwabyo.”

Muri icyo kizu kandi basanzemo indi moto ifite ibirango RD 111Y nayo bikekwa ko bari bayibye kuko barimo kuyikuramo ibyuma .

CIP Kanamugire akomeza avuga ko bakimara kubona Polisi umwe yahise yiruka ariko uwitwa Safari Godfrey w’imyaka 28 ari namwe wari wibye iriya Moto RB097 V ahita afatwa.

Ubujura nk’ubu bwa moto na none bwabereye mu murenge wa Bumbogo mu karere ka Gasabo,aho mu rukerera rwo ku itariki 09 Ugushyingo umumotari witwa Niyonkuru yatezwe n’umugenzi aramutwara ageze ahitwa mu Izindiro ahantu hari agashyamba amusaba guhagarara,umumotari akimara guhagarara abona haje abasore 2 baramuhambira n’imigozi barangije bahita burira Moto barayijyana.

Umuvugizi wa Polisi mu mujyi wa Kigali Chief Inspector of Police(CIP) Emmanuel Kayigi avuga ko ku gira ngo ubujura bw’iyo moto bumenyekane ari amakuru yatanzwe n’umukanishi wa Moto witwa Mwizerwa Jean Bosco wo mu karere ka Kicukiro mu murenge wa Nyarugunga abo basore bayimuzaniye ngo ayigure.

Yagize ati:”Mwizerwa akimara kubona abo basore bamuzaniye moto ngo ayigure kandi bayikuyeho ibiyiranga,byamuteye amakenga ahita abimenyesha Polisi ikorera mu murenge wa Nyarugunga.”

Uwita Tuyishimire Yuli ufite imyaka 36, wiyemerera ko ariwe wateze umumotari na Misago Olivier ufite imyaka 29 nibo bahise bafatirwa kwa Mwizerwa baje kugurisha iyo moto.

CIP Kayigi avuga ko Polisi yahise ikurikirana isanga moto ni iy’uwitwa Niyonkuru Eric,Moto yari ifite pulake RE 683 I.

CIP Kayigi agira inama abamotari kujya bitwararika bakita kuri moto zabo kandi bakirinda gutwara abantu ahantu batizeye neza mu masaha ya ninjoro.

Yagize ati”Ubujura bwa Moto buriho, ahanini usanga nyirayi yayiparitse kugendera akarangara yagaruka agasanga barayitwaye, hakaba ubwo bashuka ari ni ninjoro bakamutega azi ko ari abagenzi basanzwe nyamara ari abjura.”

Yakomeje abasaba kujya bagirira amakenga abagenzi babasaba kubatwara ahantu hateye amakenga kandi mu masaha ya ninjoro.

Abibwe Moto bakimara kuzibona bashimiye byimazeyo Polisi uburyo ikora ibishoboka byose igafata abajura.

Kuri ubu abafatiwe muri ubwo bujura bwa Moto haba abo mu karere ka Ngoma ndetse no mu karere ka Kicukiro bashyikirijwe urwego rw’ubugenzacyaha (RIB)kugira ngo bakurikiranwe.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo