Khalifan n’abandi bantu 27 bafatiwe mu birori by’isabukuru

Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 25 Nzeri Polisi yeretse itangazamakuru abantu 28 bafatiwe mu Karere ka Kicukiro, mu Murenge wa Kanombe, Akagari ka Kabeza bari mu birori byo kwizihiza isabukuru y’amavuko barenze ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Aba bantu bafashwe tariki ya 24 Nzeri bafatirwa mu nzu ya Mutangana Jean d’Amour w’imyaka 25, bafashwe ahagana saa tanu z’ijoro.

Ibiro byari ibyo kwizihiza isabukuru y’uwitwa Nizeyimana Odo bakunze kwita Khalfan w’imyaka 29,uyu ndetse na Mutangana nabo bafatanwe na ririya tsinda.

Nizeyimana yavuze ko bafashwe hashize iminota 10 isaha yo kuba buri muntu yageze aho ataha igeze.

Yagize ati "Twafashwe buri muntu arimo gushaka uko asubira aho ataha kuko saa tanu zari zirenzeho iminota 10. Ni ubwa mbere mfatiwe muri ibi bikorwa ndetse ndumva binkojeje isoni kuba narenze ku mabwiriza ya Leta."

Umulisa Vanessa nawe yafatanwe na bariya bose yavuze ko ubwo Polisi yazaga kubafata bamwe bari mu nzu abandi bari hanze mu busabane.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera yavuze ko bariya bantu bose bafashwe barenze ku mabwiriza ya Leta yo kurwanya COVID-19.

Ati "Turabizi ko kuva mu minsi mike ishize havuguruwe amabwiriza hari abantu barimo kurenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.Bariya bafashwe bari bateguye ibirori mu rugo batigeze babimenyesha abayobozi mu nzego z’ibamze, nta n’ubwo bari baripimishije COVID-19 kandi bari barenze ku masaha bagombaga kuba bari mu ngo zabo."

CP Kabera yakomeje avuga ko iriya myitwarire ishobora guhembera ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 bikabangamira imbaraga igihugu gishyara mu kurwanya iki cyorezo. Yaburiye abantu ko ku bufatanye n’abaturage n’abayobozi mu nzego z’ibanze Polisi itazahwema gufata abarenga ku mabwiriza yo kurwanya COVID-19.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yanagarutse ku bantu barimo gukwiza ibihuha ku mbugankoranyambaga bavuga ku mabwiriza yo gufungura utubari.

Yagize ati "Utubri tugomba gufungura ari uko bene two bafite uburenganzira bahawe n’inzego zibifitiye ububasha ndetse n’amasaha yo gucuruza arasobanutse. Tuributsa abafite utubari gukurikiza amabwiriza ndetse n’ababagana bakayakurikiza abazabirengaho bazabihanirwa."

Abafatiwe mu birori bipimishije icyorezo cya COVID-19 ku kiguzi cyabo nyuma inzego zibishinzwe zibaca amande.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo