Polisi y’ u Rwanda ku bufatanye n’izindi nzego z’umutekano n’abaturage mu Karere ka Kayonza, kuri uyu wa Kabiri tariki ya 20 Ukuboza, ku isaha ya saa kumi za mu gitondo, yafashe umusore w’imyaka 21 y’amavuko wari utwaye ku igare ibiyobyabwenge by’urumogi rupima ibilo 10 rwari rugiye gukwirakwiza mu baturage.
Uwafashwe ni uwitwa Mbarushimana Antoine wafatiwe mu mudugudu wa Kagoma, akagari k’Isangano mu murenge wa Ndego.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko Mbarushimana yafatiwe mu muhanda werekeza i Kabare, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Umuturage wari usanzwe umufiteho amakuru ko acuruza ibiyobyabwenge yaduhamagaye avuga ko Mbarushimana ahetse umuzigo ku igare bicyekwa ko urimo urumogi ubwo yavaga mu murenge wa Ndego yerekeza mu murenge wa Kabare ari naho atuye. Hahise hategurwa igikorwa cyo kumushakisha, afatirwa mu mudugudu wa Kagoma abapolisi barebye mu mufuka yari afite basanga harimo urumogi niko guhita atabwa muri yombi.”
Akimara gufatwa yavuze ko ibiyobyabwenge yafatanywe yari yabitumwe n’umuntu wo mu murenge wa Kabare atavuga amazina ye, ngo ajye kubimuzanira mu murenge wa Ndego aho avuga ko ari undi muntu wari wabihishe mu nzu idatuwemo.
Yashyikirijwe urwego rw’igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Ndego kugira ngo hakomeze iperereza ku cyaha akurikiranyweho mu gihe hagishakishwa n’abandi bacyekwaho kubigiramo uruhare.
SP Twizeyimana yashimiye uwatanze amakuru yatumye ibiyobyabwenge bifatwa n’uwari ugiye kubikwirakwiza agafatwa, akomeza ashishikariza abaturage muri rusange gukomeza gukorana n’inzego z’umutekano batanga amakuru ku bacuruza ibiyobyabwenge.
Urumogi rushyirwa ku rutonde rw’ibiyobyabwenge bihambaye mu Rwanda. Ubihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni 20 ariko atarenze miliyoni 30.