Kayonza: Akarere kiyemeje kubaka inzu 137 z’abatishoboye mu minsi 9

Mu gihe hirya no hino mu Ntara y’ i Burasirazuba hakomeje ibikorwa byo kubakira abatishoboye badafite aho bakinga umusaya, ubuyobozi bw’Akarere ka Kayonza bwo butangaza ko iki kibazo kizaba cyakemutse mu minsi 9 ibura ngo ukwezi kwa Kamena kurangire aho bazaba bamaze kubaka inzu 137 zisigaye muri 271 bari bariyemeje.

Ibi byatangajwe nyuma y’uko mu mudugudu wa Kinyemera mu kagari ka Bwiza Umurenge wa Mukarange , imiryango ibiri yatujwe mu nzu izwi nka 2 in 1 (inzu imwe ibamo imiryango ibiri) aho aba batujwe bavuga ko batazongera kwicwa n’imbeho no kunyagirwa.

Ku bufatanye n’Itorero ry’Abaruteri mu Rwanda ndetse n’ubuyobozi bw’Umurenge wa Mukarange bwashyikirije Rwabukumba Camile na Mukamuzungu Nadine inzu imwe ituzwa imiryango ibiri izwi nka bashyikije 2IN1.

Umwe mu bahawe inzu yo kubamo wari usanzwe uba mu nzu iteye isoni witwa Rwabukamba Camile yishimiye inzu bamuhaye avuga ko yuzuyemo umugisha kuko yasezeye kongera kwicwa n’imbeho nk’uko byari bimeze mbere.

Ati " Mbonye irimo ubuzima nta burwayi ifitemo namba. Abayubatse ndabashimira kuko nta mbeho nzagira nyirimo. Mbere aho nabaga nubwo umubiri wananiye ariko nta mahoro narimpafitiye kuko imbeho yageraga mu mitsi nkarushaho kuribwa”.

Umwepisikopi mu itorero ry’Abaruteri mu Rwanda ryatanze iyi nzu Mugabo Evariste avuga ko mu nshingano z’itorero ry’Ababuruteri hiyongeraho n’iyo gufasha abantu kubona aho bakinga umusaya kuko ngo ntiwabwiriza umuntu adafite aho ataha.

Ati " Burya umuntu wese atekereza bishingiye ku ntego z’ibikorwa bye aba akora. Ubundi umurimo w’ivugabutumwa w’itorero ry’Abaruteri, inshingano ya mbere ni ivugabutumwa, kubwiriza abantu bagakizwa mu buryo bwa roho ariko kandi ntabwo biba bihagije gusa".

Ntabwo wabwiriza umuntu ubutumwa bwiza ariko mu gihe yaba adafite ubuzima bwiza mu mibereho isanzwe ,adafite aho kuba ngo ushobora kuba wamubwiriza,ibyo rero biri mu nshingano z’itorero ry’Abaruteri kubonera umuntu ahantu ho kuba”.

Umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Mukarange, Murekezi Claude, asaba abatujwe gufata neza inzu bahawe.

Ati " Igikorwa nk’iki ku ruhande rw’umufatanyabikorwa kiba kirangiye ariko ku ruhande rw’umuturage nibwo kiba gitangiye, tuba twifuza yuko muri wa mujyo muri ya myumvire yo gufata no kubungabunga ibyagezweho……tuba tumushishikariza ko akwiye kuyifata neza ku buryo ubu bwiza ifite budakwiye gutakara kuko kubungabunga ubwiza ni kwa kugira umuco w’isuku".

Murekezi avuga ko igikorwa cyo kubakira abatishoboye gikomeje kugira ngo n’abasigaye batarabona amacumbi bayabone.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu Munganyika Hope yatangarije RWANDAMAGAZINE ko ibikorwa byo kubakira abatishoboye bigomba kuba byarangiranye n’uku kwezi kwa Gatandatu.

Ati " Dufite kubaka inzu 271 tumaze kubaka 134 ariko dufite gahunda ko uku kwezi kwa gatandatu kuzarangira aya mazu yose yarangiye”.

Muri uyu mwaka w’imihigo 2019-2020 Umurenge wa Mukarange wihaye intego yo kubaka inzu 86. Zimwe zamaze kubakwa hakaba hasigaye inzu esheshatu nshya mu gihe izo gusana zarangiye.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo