Kuri uyu wa gatatu, tariki ya 24 Gicurasi 2023 habaye igikorwa cyo gutangiza ku mugaragaro iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu mujyi wa Kigali, ikaba ari imihanda izubakwa ku bufatanye n’Umujyi wa Kigali n’abaturage bawo mu gihe imirimo y’ubwubatsi izakorwa na Karame Rwanda Ltd, ikigo cy’ubucuruzi gitanga serivisi z’ubwubatsi gihagarariwe na bwana Munyakazi Sadate.
Muri ibi bikorwa byo kubaka iyi mihanda ingengo y’imari yabyo, Umujyi wa Kigali uzajya uyitangaho 70% na ho abaturage batange 30%. Na ho Karame Rwanda Ltd ikaba ari yo sosiyeti izakora ibikorwa by’iyubakwa ry’iyo mihanda.
Karame Rwanda Ltd ihagarariwe na Munyakazi Sadate ni yo izakora ibi bikorwa byo kubaka iyi mihanda
Munyakazi Sadate, umuyobozi wa Karame Rwanda yerekera Dr. Mpabwanamaguru Merard umuyobozi w’Umujyi wa Kigali wungirije mu itangizwa ku mugaragaro iyubakwa ry’imihanda ya kaburimbo mu makaritsiye
Munyakazi yagize ati “Ntekereza ko abaturage baramutse babyitabiriye nk’uko bigomba, dushobora nko kuzagera nko ku bilometero wenda 300 mu gihe cy’imyaka itatu iri imbere.”
Ahantu hose hari umuhanda mu mjyi wa Kigali, bene iyi yitwa imigenderano cyangwa iyo mu makaritsiye aho abaturage bazabasha kwegeranya uruhare rwabo rwa 30%, umujyi [wa Kigali] na wo uzajya uhita utanga ya 70% isigaye.
Munyakazi Sadate yavuze ko “abaturage bazaba ba nyambere cyangwa abazabyitabira kurushaho, bazajya bahita babona ibyo bikorwa ku buryo bwihuse. Ati “Bivuze ko binashobotse abaturage twese tukabyitabira, bivuga ko n’umujyi wa Kigali wose washiduka wabaye kaburimbo.”
Sadate avuga ko ibikorwa byo kubaka iyi mihanda Karame Rwanda Ltd yayitangiriye mu Karere ka Gasabo mu Kagari ka Kibagabaga “ndetse dufite indi ‘projet’ aho bita i Bumbogo, tukagira indi i Ndera, i Gasogi, hari n’indi projet iri ku Kacyiru.”
Yatangaje ko nka Karame Rwanda Ltd, bamaze guhabwa amabwiriza ‘service order’ yo gutangira imirimo [yo kubaka imihanda] “ndetse mwabonye ko ibikorwa tubigeze aho twatangiye gushyiramo laterite, turi no kubaka za fosses (imiyoboro) ndetse no gushyiraho za borudire.”
Ati “Turifuza yuko rwose muri iyo mishinga y’ubwubatsi, muri uku kwezi kwa gatandatu yose twaba twamaze kugezamo kaburimbo.”
Munyakazi yavuze ko amasezerano Karame Rwanda Ltd ifitanye n’Umujyi wa Kigali azarangira mu mwaka wa 2026 akvuga ko bishobotse, kuko ari ubufatanye bw’inzego zinyuranye n’abaturage, abantu bakabyitabira, “twifuza ko mu myaka itatu 2026 haba hari igikorwa kinin cyaba kimaze gukorwa imihanda myinshi y’imigenderano twaba tuyigeze kure, aho usanga utu duhanda twacu two mu makaritsiye twaba tumaze gushyirwamo kaburimbo cyangwa gutunganywa.”
Ntabwo kugeza ubu byoroheye Sadate Munyakazi kumenya ingengo y’imari iki gikorwa kizatwara kuko ibizakorwa bizagenwa n’ubwitabire abaturage bazagira muri ibi bikorwa.
Valerie
President naduhe akazi rwose turagakeneye