Jack Ma yavunguriye ku rubyiruko rw’u Rwanda icyarufasha kwiteza imbere

Kuri uyu wa Gatanu tariki 21 Nyakanga 2017 ubwo hasozwaga inama ya YouthConnekt 2017, Jack Ma washinze urubuga rwa internet rugurishirizwaho ibicuruzwa, Alibaba, akaba ari narwo rwa gatanu rwinjiza amafaranga menshi ku isi, yasabye urubyiruko rw’u Rwanda kureba kure, rugatangira gutekereza ku bucuruzi burenga imipaka y’igihugu.

Inama ya YouthConnekt Africa 2017 yari imaze iminsi itatu ihurije hamwe urubyiruko rusaga 2800, rwaturutse mu bihugu 90 ruganira uburyo bwo kubyaza umusaruro amahirwe uyu mugabane ufite.

Jack Ma, umuherwe wa mbere muri Aziya , akaba n’uwa 14 ku isi , ni umwe mu baganirije uru rubyiruko, arugira inama mu bintu bitandukanye.

Imwe mu nama Jack Ma yagiriye urubyiruko ni ugutekereza ku buryo barenza ubucuruzi bwabo imipaka. Yongeyeho ko yemeranya na Perezida Kagame ko Afurika ikwiriye gufungura ubucuruzi bwambukiranya imipaka , bakareka urubyiruko rugatekereza ibirenga imipaka.

Ati " Ntabwo twazana Alibaba hano ngo dukore nkiyo mu Bushinwa, Afurika ikwiriye kugira Alibaba yayo. Hari ubushobozi bukomeye kuko urebye nk’uburyo urubyiruko rumaze iminsi 2 hano ruganira, ntekereza ko bazavamo ba Jack Ma b’ejo hazaza…bafite ibitekerezo byiza kandi n’ubushake …ariko basobanukiwe ko uko waba ufite ibitekerezo byinshi bingana iki, uko byagenda kose kugira ngo utere imbere ugomba guhera hasi , ujya hejuru…"

Ati " Rubyiruko rw’u Rwanda niba muri mu Rwanda, mutekereze hanze yarwo , mutekereze kugurisha ibicuruzwa hanze y’u Rwanda , mutekereze kugurisha ibicuruzwa mu Bushinwa …ibyo nimubitangira, muzaba mutangiye gutekereza ku buryo bwagutse ndetse munatekereza ku hazaza …."

Jack Ma yakomeje abwira urubyiruko ko rufite amahirwe menshi yo gutera imbere kurusha we ayo yari afite kuko ngo byamufashe imyaka 18 kugira ngo agere ku rwego agezeho ubu. Yasabye urubyiruko ko rudakwiriye kubanza guteregereza Guverinoma kuko byose ibikemuye nta mahirwe yaba akiriho.

Ati " …Mu Bushinwa , njye byantwaye imyaka 18 kuva ntangiriye ku busa kugeza kubyo ngezeho ubu …mwe ntekereza ko bishobora kubafata imyaka hagati y’imyaka itatu n’imyaka 5… Mufite ubushobozi bukomeye .Ejo hazaza h’ubucuruzi bwo kuri internet bwa Afurika hazaba haruta ah’Uburayi na Amerika …Ntimugategereze abandi… By’umwihariko ntimugategereze ko Guverinoma yubaka ibikorwa remezo byose kuko byose nibimara gushyirwa ku murongo , nta mahirwe uzaba ufite."

Yakomeje agira ati " Icyo mbagiraho inama, koresha igihe kinini wiga cyane uburyo abantu bagiye batsindwa kurusha uko bagiye batera imbere, kuko hari ubwo bagiye bagira amahirwe; ariko iyo wize uko abantu batsinzwe ukareba n’uburyo babivuyemo, niryo somo rikomeye."

Yunzemo ati "Ikindi ntukite ku bantu muhanganye ku isoko ngo abe aribyo uha umwanya munini, nibura 90% ujye uwuharira ibikorwa byawe."

Mu ijambo rye risoza, Jack Ma yagize ati " Uyu munsi urakomeye, umunsi ukurikiraho hazakomera kurushaho ariko umunsi wa 3 uzaba mwiza cyane…abantu benshi bapfa ku munsi wa 2 nimugoroba …ugomba guhora ukora cyane iminsi yose .."

Inama ya YouthConnekt Africa 2017 yatangiye ku itariki 19 Nyakanga 2017 isozwa kuri uyu wa gatanu na Perezida Paul Kagame.

Jack Ma yatanze inama zitandukanye ku rubyiruko rugera kuri 2800 rwari muri YouthConnekt Africa 2017

Urubyiruko rwari ruteraniye muri Kigali Convention Centre rukurikiye inama rwagirwaga

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo