Isubukubwa ry’ibi bikorwa si igihe cyo kwirara cyangwa kudohoka ku ntego yo kurwanya Covid-19 - CP Kabera

Umuvugizi wa Polisi y’igihugu, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aravuga ko abanyarwanda batagomba kudohoka mu kurwanya COVID-19 nyuma y’uko hasubukuwe bimwe mu bikorwa.

Nk’uko byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara nyuma y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 02/06/2020. Guhera kuri uyu wa Gatatu tariki ya 03 Kamena 2020 Moto ziratangira gutwara abagenzi ndetse n’ ingendo hagati y’Intara zitandukanye no mu mujyi wa Kigali zirasubukurwa.

Cyakoze izi ngendo ntizireba abatuye mu karere ka Rusizi n’akarere ka Rubavu, nta ngendo zemewe zijya cyangwa ziva muri utu turere.

Ni muri urwo rwego Polisi y’u Rwanda yibutsa buri muturarwanda ko n’ubwo izo ngendo za rusange zisubukuwe abantu bagomba gukomeza gukurikiza amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya COVID-19 kandi banazirikana ko bagomba kugera iyo bajya amahoro.

Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, Commissioner of Police (CP) John Bosco Kabera aravuga ko abanyarwanda batagomba kudohoka, ko ahubwo isubukurwa ry’ingendo aricyo gihe nyacyo cyo gutsinda Koronavirusi.

Yagize ati " Isubukubwa ry’ibi bikorwa si igihe cyo kwirara cyangwa kudohoka ku ntego yo kurwanya Covid-19 ahubwo ni cyo gihe nyacyo cyo gutsinda iki cyorezo. Twubahiriza amabwiriza yose yo gukumira ikwirakwira ryacyo nko kugira isuku, dukaraba intoki kenshi, twambara agapfukamunwa, guhana intera ihagije hagati yacu, twubahiriza n’amasaha yo gukora ingendo.”

Yakomeje avuga ko kubera ingendo rusange zisubukuwe, bigatuma urujya n’uruza rw’abantu n’ibinyabiziga rwiyongera mu muhanda, Polisi y’u Rwanda isubukuye ubukangurambaga bwa #GerayoAmahoro bugamije gukumira impanuka zo mu muhanda, ubukangurambaga buzaba buzwi ku izina rya RwanyaCOVID-19, GerayoAmahoro.

Yagize ati " Abashoferi turabasaba kwirinda kuvugira kuri telefoni batwaye ibinyabiziga, kwirinda gutwara banyoye ibisindisha, kwirinda kurenza umuvuduko wagenwe, kwambara umukandara w’imodoka buri gihe, kubahiriza ibyapa n’ibimenyetso byo mu muhanda no kubaha uburenganzira bw’abanyamaguru."

Kuri aya mabwiriza areba abatwara ibinyabizga, CP Kabera yibukije abatwara za moto ko bo hiyongeraho kwirinda kugenda basesera hagati mu bindi binyabiziga ndetse bakanakangurirwa kwambara ingofero yabugenewe(Casque) kandi bakabyibutsa n’umugenzi batwaye kuyambara.

Polisi y’u Rwanda kandi yongeye kwibutsa abagenzi yaba abagenda n’amaguru cyangwa abatega ibinyabiziga kongera kuzirikana ku nshingano zabo igihe barimo gukoresha umuhanda.

CP Kabera yagize ati “Niba uteze ikinyabiziga wirebera amakosa y’ugutwaye kuri moto cyangwa mu modoka, igihe uri kuri moto, irinde kurangarira muri telephone, irinde kwirukansa umumotari cyangwa umushoferi bitewe n’impamvu zawe bwite. Ugenda n’amaguru we turamusaba kugendera mu gice cy’ibumoso bw’umuhanda aho ibinyabiziga biza bimuturuka imbere abireba, turanamusaba kwambukira ahari inzira zabugenewe kandi yirinde kwambuka yambaye utwumvisho twa radiyo mu matwi(Ecouteurs), akaresha telephone cyangwa yirukanka.”

Umuvugzi wa Polisi y’u Rwanda yaboneyeho no kwibutsa abantu kuba hafi y’abana igihe bari mu muhanda cyangwa mu modoka, aho yasabye umuntu mukuru niba ari kumwe n’umwana ku muhanda agomba kugenda amufashe ukuboko kandi umwana agendere ubumoso bw’umuntu mukuru bari kumwe.

Yasabye abana kwirinda kwiruka mu muhanda cyangwa ngo bawukiniremo. CP Kabera yibukije abantu ko igihe abana bari mu modoka bagomba kwicara mu ntebe z’inyuma kandi bakambara imikandara y’imodoka, abantu kandi bakirinda gutwara imodoka abana bagenda bayihagazemo cyangwa basohoye imitwe hanze.

Polisi y’u Rwanda irashimira abafatanyabikorwa bayo ndetse n’abaturarwanda muri rusange uruhare bagize mu kurwanaya COVID-19 ndetse no mubukangurambaga bwa #GerayoAmahoro ariko ibasaba gukomeza ubwo bufatanye cyane cyane batanga amakuru.

Abaturarwanda bibukijwe ko Polisi y’u Rwanda igiye gutangira ubukangurambaga bwiswe RwanyaCovid19,GereyoAmahoro kugeza dutsinze iki cyorezo ndetse tunagabanyije impanuka zihitana ubuzima bw’abantu.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo