Impunzi zigiye kujya zivurirwa ubuntu indwara zirimo na Kanseri

Ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi, HCR, ryemeye kongera urutonde rw’indwara zivurwa ku buntu impunzi ziba mu Rwanda ziganjemo Abarundi.

Muri izo ndwara harimo kanseri Diyabete, Malariya no kuvura abahuye hamwe n’izindi ndwara zidakira haba ku baba mu nkambi cyangwa ababa hanze yazo.

Komite y’impunzi irashimira Leta y’u Rwanda hamwe na HCR igasaba ko uretse kuvuzwa, abarwayi bafite indwara zibasaba kurya indyo zihariye bajya babishyikirizwa.

HCR n’ubundi isanzwe ivuza ku buntu abana bafite munsi y’imyaka 12, abagore bitwite hamwe n’abari hejuru y’imyaka 60 gusa ariko ubu ubwo bufashwa buzahabwa n’abari hagati y’imyaka 12 kugeza kuri 60.

Ikibazo cyo kuvurwa indwara nk’izo cyari gifitwe n’impunzi ziba hanze y’inkambi gusa kuko iziba mu nkambi y’impunzi nka Mahama irimwo Abarundi barenga ibihumbi 58 bitaweho 100 % ku ndwara zose nta kureba ku myaka bafite.

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo