Imiryango itishoboye mu birwa bya Bugarura na Rutagara yashyikirijwe inzu yubakiwe na Polisi

Polisi y’u Rwanda (RNP) yashyikirije inzu eshatu zubakiwe mu buryo bugezweho, imiryango itishoboye ituye mu birwa bya Bugarura na Rutagara byo mu Murenge wa Boneza mu Karere ka Rutsiro.

Izi nzu zashyikirijwe ku mugaragagaro abagenerwabikorwa, kuri uyu wa mbere tariki ya 9 Gicurasi, n’umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu, Samuel Dusengiyumva wari uri kumwe n’umuyobozi w’ishami rya Polisi rishinzwe guhuza ibikorwa byayo n’abaturage, Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo.

Abashyikirijwe inzu ni Ntahomvukiye Clementine; umupfakazi ufite abana barindwi, Mukamugema Daphrose, umubyeyi wibana ufite abana babiri na Alex Niyitegeka w’imfubyi akaba ari se w’abana babiri.

Polisi kandi yatanze n’inkunga y’ ubwato bukoreshwa na moteri buzajya bufasha abaturage bo muri biriya birwa mu ngendo zibahuza hagati yabo ndetse no mu bindi bice bituriye ikiyaga.

Ubwato n’amazu byagejejwe ku bagenerwabikorwa uyu munsi, biri muri gahunda Polisi y’u Rwanda yiyemeje yo gushimangira ubufatanye hagati yayo n’abaturage hagamijwe gukumira no kurwanya ibyaha ndetse no kuzahura imibereho myiza y’abaturage, gahunda izwi nk’ukwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi (Police month) iheruka kwizihizwa ku nshuro ya 21 mu kwezi k’Ukuboza 2021.

Ku wa gatanu w’icyumweru gishize, Polisi nabwo yashyikirije inzu imiryango ibiri yo mu kirwa cya Nkombo, mu karere ka Rusizi, icanira imiryango igera kuri 200 hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba kandi yishyurira ubwisungane mu kwivuza (mutuelle de Sante) imiryango 500 ibarizwa muri icyo kirwa.

Ni mu gihe kandi Polisi yari yashoye agera kuri miliyari 1 y’amafaranga y’u Rwanda, mu mushinga wo kubakira inzu 30, imiryango itishoboye mu turere twose tw’igihugu, gutera inkunga amakoperative, kwishyurira ubwisungane mu kwivuza no kugeza amashanyarazi ku ngo zo hirya no hino mu gihugu hifashishijwe ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba, ubwo hasozwaga ukwezi kw’ibikorwa bya Polisi y’u Rwanda.

Ubwo yagezaga inzu ku bagenerwabikorwa, Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu, Dusengiyumva Samuel, yavuze ko Ubuyobozi bw’u Rwanda burangajwe imbere no guteza imbere imibereho myiza y’abenegihugu himakazwa iterambere n’umutekano urambye.

Yagize ati: “Icyo Leta y’u Rwanda ibasaba ni ukutarangwaho ibikorwa binyuranyije n’amategeko birimo ubucuruzi bwa Magendu ahubwo mwese mugafatanyiriza hamwe mu kubyamagana aho mubibonye mugatanga amakuru kandi murasabwa kurinda abana banyu gacikishiriza amashuri.”

Yakomeje abagira inama yo kujya birinda gutwara mu bwato abantu barenze umubare ugenwe kandi bakubahiriza n’andi mategeko yose agenga ingendo zikorerwa mu mazi mu rwego rwo kwirinda impanuka.

Commissioner of Police (CP) Bruce Munyambo, wari uhagarariye Polisi y’u Rwanda yavuze ko abanyarwanda bagomba kubaho mu ituze, bishimye kandi bafite umutekano usesuye bityo bagakora bakiteza imbere.

Yagize ati:”Polisi y’u Rwanda izakomeza kwifatanya na mwe mu guharanira kubaho mu ituze n’umutekano usesuye. Murasabwa kujya mukomeza gutanga amakuru ku gihe kugirango ibyaha n’ikindi icyo ari cyo cyose cyabahungabanyiriza umutekano kigakumirwa kugira ngo mubone uko mukomeza imirimo yanyu mukiteza imbere nta kibakoma mu nkokora.”

CP Munyambo yakomeje avuga ko ibikorwa byatashywe ku mugaragaro bigamije guteza imbere imibereho y’abaturarwanda no gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya ibyaha kandi bikazakomeza.

Umwe mu bashyikirijwe inzu, Ntahomvukiye Claudine yashimiye Polisi y’u Rwanda ku bw’inkunga yatewe ubu akaba na we yiniiye mu mubare w’abanyarwanda bafite inzu zabo bwite.

“Byandenze, mbuze icyo mvuga, gusa ndishimye cyane uyu munsi. Nari ntuwe mba mu bukode bikangora cyane kwita ku bana banjye barindwi ntagira n’umwe wo kumfasha muri ibyo bibazo byose. Twumvaga tudatekanye kubera kutagira aho kuba, turashimira Polisi yatuzirikanye ikatwubakira.”

IZINDI NKURU
Ibitekerezo(0)
Tanga Igitekerezo