Mu Rwanda

Igiciro cya litiro ya lisansi na mazutu cyongeye kuzamuka

Igiciro cya litiro ya lisansi na mazutu cyongeye kuzamuka

Ikigo cy’igihugu gishinzwe imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro , RURA cyatangaje ibiciro bishya aho litiro ya Lisansi yiyongereyeho amafaranga 23, naho Litiro ya Mazatu izamukaho amafaranga 55.

Mu itangazo RURA yashyize hanze, yamenyesheje ko guhera tariki ya 7 Ugushyingo 2018, igiciro cy’ibikomoka kuri peteroli gihindutse ku buryo bukurikira:

Igiciro cya Esanse i Kigali ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1.132 FRW kuri litiro, naho icya Mazutu ntikigomba kurenga 1.148 FRW kuri litiro.

5 Nyakanga 2018 nibwo hari hashyizweho ibiciro bishya aho litiro ya lisansi yari iri kuri 1109 FRW naho mazutu yo yaguraga 1093 FRW ku litiro.

TANGA IGITEKEREZO

Ibitekerezo(0)